Ambasade ya Qatar mu Rwanda yatanze imbangukiragutabara 2 zo gufasha Croix Rouge y’u Rwanda

Tariki ya 8 Kamena 2022 ku cyicaro cyayo , ambasade ya Qatar mu Rwanda yahaye Croix Rouge y’ u Rwanda imbangukiragutabara 2 zizifashishwa mu gutwara indembe mu rwego rwo kunoza gahunda ya service amburancier.

Iki gikorwa cyitabiriwe  na Misfer AL-SAAHWANI, ambasaderi wa Qatar mu Rwanda  na Mazimpaka Emmanuel Umuyobozi  ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda.

Misfer AL-SAAHWANI yabwiye itangazamakuru ko igihugu cya Qatar gifitanye umubano mwiza n’ u Rwanda ndetse bakaba bakorana mu bikorwa by’iterambere ry’ibihugu byombi cyane cyane ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati:.“ Qatar itera inkunga u Rwanda , mu bintu  byinshi .Uyu munsi duhaye Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta imodoka 2 za amburence , tuzi neza ko zizabafasha mu bikorwa bitandukanye byo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.’

Misfer AL-SAAHWANI,Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ( Photo:Captone)

Mazimpaka Emmanuel Umuyobozi  ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda yavuze ko  iki gikorwa kibaye  hagati ya Croix Rouge y’ u Rwanda na Qatar  ari umusaruro w’umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge na Croissant Rouge wa Qatar.

Mazimpaka Emmanuel Umuyobozi  ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda ( Photo:Captone)

Ati:”Umwaka ushize ubwo, uwo muyobozi yasuraga  Croix Rouge y’u Rwanda, yatwemereye  impano y’imbangukiragutabara ebyiri.Ni imbangukiragutabara ziyongera ku zindi eshanu twari dufite.Hari iba ku bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera n’indi iba ku bitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara.Hari iri  ku cyicaro gikuru cya Croix Rouge; Hari kandi iba mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo  n’indi iri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.”

Mazimpaka akomeza avuga ko nka Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta bafite gahunda ko izi mbangukiragutabara zaba nyinshi zikagera mu Turere hafi ya twose tw’u Rwanda.Kuko zirakenewe cyane.

Yabwiye itangazamakuru ko mu gihe cya Covid-19 , Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yahaye MINISANTE, imbagukiragutabara yakuraga abarwayi mu ngo ibajyana ahagenewe kuvurirwa abarwayi b’icyorezo cya corona virus.

Ati:”Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifite ibikorwa bitandukanye mu turere 30 twose, byaba byiza tubonye imbangukiragutabara nyinshi zikura abarwayi ku bigo nderabuzima zibajyana ku bitaro by’ Uturere.Nubwo bitoroshye turi gukorana na Minisiteri y’ubuzima ngo iyo gahunda ibe yagerwaho.”

Izi  mbangukiragutabara zifite ibikoresho byo kwa muganga , ku buryo umurwayi ugezemo agera ku bitaro byihuse .Zikorwaho n’abakozi ba Croix Rouge babihuguriwe, bafasha abarwayi ku buryo igihe habaye impanuka cyangwa umurwayi akeneye kuva ku kigo nderabuzima akajya ku bitaro, agerayo bwangu ubuzima bwe bugatabarwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *