Mu gihe ibindi bihugu biri mu iterambere , mu Rwanda banwe bari umu itekinika

Ijambo itekinika ryumvikanye mu gihe cy’imihigo ya ba meya  bamurikira nyakubahwa perezida Paul Kagame.Aho wasangaga Akarere kabaye aka mbere mu kwesa imihigo , katarusha utundi ngo ahubwo katekinitse.

Iyo umunsi wo gutangaza imihigo  wageraga, mu gihe ba meya batekinitse, babaga biyambitse amakote mashya, abatazi uwo mutwe babaga bari kuri  “stress” cyane ko cyari  igihe cyo guhabwa  amanota yerekana  umusaruro uba waravuye mu ngufu zabo.

Uyu muco mubi w’itekinika  aho umenyekaniye aho gucika burundu, wahawe icyicaro ngaho mu budehe , mitiweli ndetse bigera n’aho umuntu yitekinka ubwe, uwari igikara yihindura inzobe.

 Ubu ikitwa ubudehe giteye ikibazo mu bijyanye n’iterambere ry’umuturage.Ubusanzwe “Ubudehe” ni ijambo ryakoreshwaga , iyo Umuhinzi wifuza guhinga vuba kandi ahantu hanini, atumiza  bagenzi be, bakaza  kumufasha guhinga umurima, ukarangira mu gihe gito.Nawe akabatereka intango y’urwagwa cyangwa ikigage.

Ibi byiciro ntacyo byamariye bamwe mu banyarwanda kuko aho kuva mu bukene, bamwe babugumyemo.Ingero zirahari kandi nyinshi.Kuba umuturage ataburara niryo terambere rye.Ariko noneho duhere kuri ba nyakubahwa:Abahoze bari ku rwego rwa minisitiri, ba senateri na badepite.Muri uyu murwa hari igihe uhura n’umuntu yambuka n’umuhanda atambitse ibirenge ,maze abantu bakaryana inzara ngo sha uriya yahoze ari runaka.Bakongeraho ngo ibye byatejwe cyamunara.Niba umuntu wahoze ari minisitri cyangwa depite abura ubwishyu, bikagera aho banki iteza ibye cyamunara, hari indi shusho y’iterambere iba isigaye.

Iyo bigeze ku bahoze ari ba meya , rusya rutanzitse.Uyu mugi wuzuyemo abigeze kuba ba meya naba visi meya.Bamwe muri uba , bugarijwe n’ubukene.

Hari bamwe bapfa guhanyanyaza ukabona ntacyo babaye nka Ntezirembo Valens, wigeze kuyobora Rwamgana.Hakaba n’abandi birwa birukankana tw’amabaraji mu masoko bagura, ibitoki ku mifungo , inyanya na twa dodo.Ubonye na meya Gervais wigeze kuyobora Nyamiramgo ndetse akaba yarabaye na S/perefe w’umujyi wa Kigali.Uyu ngo asigaye atuye ku Ruyenzi i Gihara.Hari igihe muhurira kuri Nyabarongo yerekeje I Kigali n’amaguru niba aba ari muri siporo ntumbaze.

Nibyiza gushaka icyakura abaturage mu bukene bakiteza imbere, ariko noneho aho bigeze leta nishake uburyo yashyiraho ikigega kiramira bariya bahoze ari abayobozi, kuko biteye isoni kubona uwahoze yitwa umuyobozi ari kwirukanwa mu nzu yabuze ubukode.Cyangwa yirukankana ambaraje ahaha ibyamvagara byose.

Kubwira Minisitiri w’Intebe cyangwa MINALOC, gusobanura icyatumye biriya bintu bidatanga  umusaruro si wo muti.Kuko ari PM Ngirente na Shyaka wa MINALOC, nta gihe bari bamara muri iyiya myamya ku buryo basobanura byimbitse icyatumye ikitwa ubudehe kidatanga umusaruro nkuko byari biteganyije.

Uwitonze Captone

 1,361 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *