Nta burokorwe buba muri ADEPR, ngo ni mpemuke ndamuke.

Umuhanzi nyakwigendera Rugamba Sipiriyani, yabonye uko abantu biruka ku by’isi, bakarinda bamarana maze ati:”Inda nini tuyime amayira.”

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, nibwo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), hatangiye kuvugwamo ibibazo, kugeza nubu bikaba bigikururana.

Bivugwa ko amakimbirane yatangiye mu gusimbura Rev.past Nsanzurwimo Joseph, wari mu buhungiro akekwaho gukora jenoside.Mu kumusimbura niho hagiye hazamo ibipande ngo arasimburwa na kanaka cyangwa runaka .Mbese buri wese akurura yishyira.

Bimaze kunanirana, bakijijita  nibwo demob Lt.Munonoka André yayoboye inzibacyuho y’amezi atandatu, mu gihe habagaho amavugurura, akaba yari ahagarariye uruhande rwashakaga impinduka rwari ruhanganye n’urwitirirwaga KAYIHURA Jacques.

Past.Sibomana yagiye  asimbuye Pastor Usabwimana Samuel wegujwe na RGB nyuma y’amakimbiranye yari muri iri torero.

Ku ngoma ya Sibomana Jean, hadutse ikitwa “Nzahuratorero ”, gishyira hanze ibyo kinenga Sibomana na Tom Rwagasana.Aba bamaze kuvaho hagiyeho komite nshya, ihita iha imyanya bamwe mu bari bagize Nzahuratorero.

Aba bo muri Nzahuratorero bamaze gukacira imyanya, biyibagize icyabirukanzaga maze baricara baradamarara bararya ntibibuka bagenzi babo bari bafatanyije.

Karuranga na Karangwa bamaze kwicara ku ntebe hari bamwe mu bakozi birukanwe abandi batakaza imyanya, maze bavuza  impanda bati:” Abo twaregaga bari muri nzahuratorero nibo uyumunsi bari mu kwaha k’ubuyobozi bwa ADEPR bigaragara ko bafite ijambo, ibyo byatumye duhagarikwa kugeza na nubu, kugeza aho bashaka kudukubitira k’urusengero umuvugizi wungirije w’ADEPR Rev.Karangwa John areba ntiyabasha kudukiza no guhuza intama zishyamiranye.”

Nyuma bandika bavuga  ng tumaze kubona iterabwoba duterwa bitewe nibyo twagaragaje byakorwaga na komisiyo nzahura torero aribyo:
Urwangano rukabije rwibasira abari abayobozi ba ADEPR no kubahimba amazina
Guteranya abanyarwanda n’inzego za Leta
Kwaka imisanzu yogufasha komisiyo nzahuratorero
Gukoresha inama rwihishwa
Guteza urusaku mu itorero rya ADEPR
Guhimba imikono yabantu kugirango babone liste yabantu benshi bangaga ubuyobozi bwa ADEPR.

Bivugwa ko komite ya Karuranga Efrem na Karangwa John, yashyizeho abantu bayinekera  abapasiteri n’abandi bakozi ba ADEPR, ubavuga nabi cyangwa utanga amakuru.Abashyirwa mu majwi  ngo ni Gonzague n’abandi…Ngo iyo aba bagabo bagutanze ubukene bubyukira iwawe ku muryango cyane ko uba wirukanwe. Ngo muzabaze Past .Sebadende n’abandi …

Uwitonze Captone

 2,233 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *