Nyagatare: Hafatiwe amabaro asaga 10 y’imyenda yinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu

Kuri uyu wa 23 Gashyantare,Polisi  mu karere ka Nyagatare yafashe imodoka yo mubwoko bwa Toyota Landcruiser RAA778H ipakiye amabaro 11 y’imyenda ya caguwa y’injiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Iyi modoka yavaga mu Karere ka Nyagatare yerekeza mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga akagari ka Gacundezi itwawe na Mugarura Jean Pierre.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP)Hamdun Twizerimana yavuze ko ifatwa ry’iyi modoka rifitanye isano n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “ Twabonye amakuru agaragaza ko muri kariya gace hakunze kunyuzwa ibintu bitemewe birimo ibiyobyabwenge ndetse n’ibicuruzwa byinjira mu gihugu bitatanze imisoro”

Akomeza avuga ko nyuma y’aya makuru Polisi yateguye ibikorwa byo kugenzura ibinyabiziga biva muri kariya gace bityo iriya modoka ikaza guhagarikwa mu kuyisaka bagasanga ipakiye amabaro 11 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

CIP Twizerimana yibukije abanyarwanda ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse n’ubucuruzi muri rusange.

Yagize ati:”Bariya bacuruzi baba bakwepa imisoro kandi niyo yubaka igihugu binyuze mu bikorwaremezo birimo amashuri, amashanyarazi ndetse n’imihanda ,byongeye kandi ibicuruzwa byabo babicuruza ku giciro gito bikabangamira abacuruzi basoze.”

CIP Twizerimana yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha birimo n’ubucuruzi bwa magendu.

Ati “Turashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu, amakuru menshi tuyahabwa nabo,gusa turabasaba gukomeza kudufasha guhindura  bamwe  batarasobanukirwa n’ububi bwa magendu.

Polisi  ku bufatanye n’inzego zitandukanye bahagurukiye ku rwanya abanyereza imisoro binyuze mu kwinjiza ibicuruzwa bitandukanye mu gihugu mu buryo bwa magendu, ibi bizagerwaho abaturage babigizemo uruhare aho basabwa gufatanya n’inzego zitandukanye mu kubirwanya binyuze mu gutanga amakuru yatuma inzego z’umutekano zibasha gufata uwo ariwe wese ukora ubucuruzi butemewe.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa  Afurika y’Iburasirazuba  (East African community management act) riteganya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri  n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

gasabo.net

 1,354 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *