Nyuma yo kugabwaho igitero muri Uganda bahisemo kugurisha utwabo barahunga

Abavandimwe babiri bakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda, bahunze icyo gihugu nyuma yo kugabwaho igitero n’abashinzwe umutekano babasaka imbunda, ku bw’amahirwe bagasanga uwo bashakaga adahari.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Gashyantare 2019 aba bavandimwe baganiriye batangaje ko ubuzima bukomeye basize hakurya y’umupaka.

Umusore tutifuje gutangaza amazina, yagize ati “Nari maze imyaka ine ncururiza muri Uganda. Abashinzwe umutekano baraje barasaka bavuga ko turi intasi z’u Rwanda, babuze imbunda babaza mushiki wanjye aho ndi ababwira ko nagiye kurangura baragenda”.

Avuga ko agarutse yamenye ibyabaye, akanamenya ko hari undi munyarwanda batwaye bari kumwe n’abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda bibumbiye mu mutwe wa RNC, yahise acika agahungira mu Rwanda.

Mushiki w’uyu musore, avuga ko aba babateye baje biteguye kuko bari bafite ibikoresho bikomeye, ku bw’amahirwe bagasanga musaza we ntawe uhari.

Yagize ati “Twavuye mu Rwanda tugiye gukora ubucuruzi muri Uganda, tugezeyo batangira kuvuga ko turi maneko, bazana ibyuma bisaka imbunda barareba ahantu hose baraheba, ariko bambwira ko ngo bashaka musaza wanjye mbabwiyeko ntawe uhari bambwira ko banjyana ariko ndabahakanira.”

Uretse gutotezwa no guhungabanyirizwa umutekano bavuga ko hari ubwo basabwa amafaranga menshi kugira ngo ntibatabwe muri yombi nkuko musaza we akomeza abivuga nyuma yo guteshwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni umunani z’amafaranga y’U Rwanda.

Yagize ati “Nta mutekano uhari… iyo baje kugushaka bagukekaho amakuru bakayabura, bakwaka amafaranga uhereye kuri miliyoni eshanu cyangwa zirenga bitewe nuko bakubonamo amafaranga.”

Icyo abo banyarwanda bashaka ngo ni uko ibihugu byombi byakumvikana ku mutekano mwiza w’abaturage kugira ngo bakomeze biteze imbere kandi bajye babasha no gusura imiryango ituye muri Uganda cyane ko abenshi bahavukiye abandi bakahava nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 batahutse.

Umunsi k’umunsi, abanyarwanda bari kuza bataka ihohoterwa, nyuma yo gufungirwa muri gereza zitandukanye za Uganda cyangwa se bagahohoterwa by’uburyo butandukanye.

Muhawenimana Damascène w’imyaka 37 y’amavuko n’umubyeyi we baherutse gutahuka, bavuga ko igisirikare cya Uganda n’umutwe wa Kayumba Nyamwasa(RNC) bafatanyije gukorera iyicarubozo Abanyarwanda no kubacuza utwabo.

Ku gicamunsi cya tariki ya 06 Gashyantare 2019 ku mupaka wa Cyanika ku ruhande rw’u Rwanda hinjiye Abanyarwanda barindwi birukanywe n’igihugu cya Uganda nyuma yo gufungwa na Polisi y’icyo gihugu.

Tariki 28 Mutarama 2019, Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Abanyarwanda babiri barimo Potien Kayihura, umuturage wo mu Mudugudu wa Gahunga mu Kagari Gafumba ho mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, wari utunzwe no guhinga no kwikorera imizigo muri Uganda ariko akaza gutungurwa no gutabwa muri yombi ashinjwa kutagira ibyangombwa.

Rutamu Shabakaka

 1,669 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *