Uruganda rwa Nyirangarama rukomeje gushyira ahagaragara ibikorwa byarwo

Byinshi mu byo Entreprise Urwibutso yashinzwe na Sina Gerard ikora, bihabwa amazina atangirwa n’inyajwi ‘A’ akaba avuga ko yasanzemo ibanga ryo kureshya abakiriya.

Akandi, Akarusho, Akabanga, Akanoze, Agashya, Akeza, Akacu, Akarabo ni amwe mu mazina rwiyemezamirimo w’umunyarwanda Sina Gerard benshi bakunze kwita Nyirangarama yise ibicuruzwa bye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Gasabo, SINA yavuze ko byinshi mu byo akora yahisemo kubyita amazina atangirwa n’inyajwi ‘A’ kubera ko irimo ibanga rikomeye ryo kureshya abakiriya, rikanatuma babasha gutandukanya ibyo akora n’ibikorwa n’abandi.

Yagize ati “Mu nyajwi ‘A’ harimo ibanga rikomeye ntiwajya kuri ‘B,C, D, E…’ usize ‘A’. Kuri rwiyemezamirimo rero bifite icyo bivuze gikomeye, imbere y’abakiriya mu rwego rwo kubareshya. Nkunda guhanga cyane ibintu nkora numva ko bigomba kugira umwihariko kandi bikagira amazina azahora yibukwa mu mateka, aho izina rivuzwe hose bagahita bamenya aho icyo kintu cyakorewe.”

 Sina yavuze ko atazigera yita ibyo akora izina ritangirwa n’indi nyajwi. Ati “Ikinyarwanda ndakizi bihagije, amazina na yo ndayafite. Abazaza nyuma yanjye nibo bazakoresha izindi nyajwi kuko njye narangije guhitamo kuko nzi ibanga riri muri iriya nyajwi nahisemo.”

‘Hari abajya bashaka kunyigana bikabatera ipfunwe’

Sina avuga ko hari abantu bajya bashaka kwigana ibyo akora ndetse n’amazina yabyo, ariko ngo ntibatinda kubona ko bibeshye. Ati “Barahari bajya bashaka kunyigana, ariko na bo bibatera ipfunwe ndetse n’abakiriya banjye bakabwira bati ‘musigaho’.Abo nabagira inama yo kujya baza bakatwegera tukabagira inama.”

Yakomeje avuga ko iyo ibyo ukora ubihaye amazina meza kandi ukirinda kujarajara mu nyuguti, bituma abakiriya bakugirira icyizere bakabona ko ufite icyerekezo bakabasha no kubitandukanya n’ibikorerwa ahandi.

Sina Gerard yishimira ko ibyo akora bigaragara ku isoko ryo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kandi ngo aho bigeze bihigika ibindi bicuruzwa. Akaba afite inzozi zo kubikwiza ku migabane itandukanye yo ku Isi, mu rwego rwo guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda).

Uwitonze Captone)

 2,546 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *