Polisi yakanguriye ibigo byigenga bicunga umutekano kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 werurwe  mu karere ka Kicukiro  ubwo  Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano muri polisi y’u Rwanda  Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi  yafunguraga kumugaragaro amahugurwa azamara iminsi ibiri  ahabwa abagera kuri 30 baturutse mu kigo gicunga umutekano cya RGL Security Company akazabafasha mukunoza imikorere yabo mukazi kaburi munsi.

RGL Security Company ni kimwe mu bigo 17 byigenga bishinzwe gucunga umutekano mu Rwanda, kikaba gikoresha  abakozi bagera ku 3500 cyimaze imyaka 10 gitanga serivisi zijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko ayamahugurwa azabafasha kugera kurwego rushimishije mugucunga umutekano ndetse no gutanga serivisi inoze aho bakorera

Yagize ati “Umutekano ni ikintu kinini cyane, nkamwe mushinzwe kurinda ibigo bitandukanye na serivisi ihatangirwa nayo irabareba mugihe umuntu aje akuyoboza muyobore neza ntuvugeko atari inshingano zawe kuko umutekano na serivisi nziza birajyana.”

ACP Mbonyumuvunyi akomeza asaba abitabiriye  aya mahugurwa guhindura inyumvire bagakora akazi kabo  kinyamwuga kandi ubumenyi bahawe bakazabusangiza na bagenzi babo.   

Yagize ati “Aya masomo mukura hano murasabwa kuyashyira mu bikorwa kuko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyishi mu kubongerera ubumenyi kugirango umutekano ucungwe kinyamwuga  ”

Yashoje  avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wambere w’ibi bigo byigenga mugucunga umutekano imaze guhugura ibigo 5 kandi izakomeza gutanga ubu bumenyi  hagamijwe kubaka ubushobozi bw’abakorera muri ibi bigo, umutekano ugacungwa uko bikwiye.

Uwayezu Jean Fidele umuyobozi wa RGL Security Company nawe yavuze ko ayamahugurwa bagiye guhabwa na Polisi azabafasha mukongerera ubumenyi abakozi babo bakava kurwego rumwe bakajya  kurundi

Akomeza avuga ko mumyaka 10 bamaze bakora uyumurimo hari aho bamaze kugera mu gucunga umutekano w’ibigo ndetse n’ abantu batandukanye bakorana   ariko  bagifite urugendo bakaba bazakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubafasha kubaka  ubushobozi ndetse n’ubumenyi buhagije ikigo gishinzwe gucunga umutekano gikwiye kuba cyujuje.

Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga 17 bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko aho bikoresha abakozi bagera kubihumbi 21. Polisi ikaba ifite inshingano zo kugenzura imikorere y’ibibigo, ibigaragaweho amakosa bikihanangirizwa mu rwego rwo gukomeza gukumira icyahungabanya umutekano.

Rutamu Shabakaka

 2,130 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *