Rubavu: Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Umushoferi witwa Musafiri Francois w’imyaka 42 yafashwe akekwaho guha  ruswa y’amafaranga 10,000frw umupolisi nyuma yo kujya gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ye igasanganwa amakosa.

Uyu mugabo yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 02 Mata 2019.

 Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Control Technique  ) muri gahunda yaryo yo kwegera abarigana hagamijwe kuborohereza, ubu riri mu karere ka Rubavu  ari naho uyu mugabo yafatiwe atanga ruswa kugira ngo imodoka ye isonerwe amakoza imashini zigenzura zayisanganye.

Yagize ati “Imashini ya control Technique yimukanwa ubu iri i Rubavu, uwitwa Musafiri ufite imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Picnic RAD 942 M yaje gusuzumisha imodoka basanga itujuje ubuziranenge bamubwira kujya kuyikoresha we ahitamo guha ruswa umupolisi wari urimo uyisuzuma ngo areke agende yirengagize ibyo bibazo yari ifite.”

CIP Gasasira avuga ko uwo mupolisi yahise amenyesha ubuyobozi bwe, Musafiri agafatwa agashyikirizwa Urwego rw’Ubugugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Gisenyi.

Yakomeje avuga ko ruswa ari icyaha kidasaza  kandi yaba uyitanga n’uyakira bose bahanwa n’amategeko.

Ati “Gutanga no kwakira ruswa ni icyaha, abantu bakwiye kumva uburemere bw’iki cyaha hakabaho iyubahirizwa ry’amategeko, kuko ingaruka zo gutanga ruswa zigera kuwayitanze ndetse n’uwayihawe.”

Yongeyeho ko aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo kuyihabwa, ibyo bikadindiza iterambere ry’igihugu.

CIP Gasasira yasoje asaba buri wese kwirinda gutanga cyangwa kwakira ruswa dore ko yabaye icyaha kidasaza ahubwo ko uwagira amakuru ajyanye n’uyakira cyangwa uyitanga yatanga amakuru binyuze mu guhamagara ku murongo wa telefone utishyurwa 997.

Itegeko ryihariye rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Rutamu Shabakaka

 3,512 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *