Karongi: Abamotari bibukijwe ko bafite uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda
Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto bagera 196 bakorera muri koperative COTAMOK mu karere ka karongi umurenge wa Rubengera bakanguriwe kwirinda impanuka bubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Ni ibiganiro bahawe kuri uyu wa 2 Mata na Assistant Inspector of Police (AIP) Aimable Rutayisire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha muri aka karere.
AIP Aimable Rutayisire yibukije aba bamotari ko umuhanda ugira amategeko awugenga bityo akwiye kubahirizwa kugira ngo impanuka zishobore gukumirwa.
Yagize ati “Zirikana ko umuhanda ukoreshwa n’ingeri zitandukanye bityo wubahirize amategeko wirinda umuvuduko ukabije, guhindura ikerecyezo utabanje gushishoza, gutendeka cyangwa gutwara uvugira kuri terefoni n’ibindi byose bitera impanuka.”
AIP Rutayisire yakomeje avuga ko bidakwiye ko impanuka zikomeza gutwara ubuzima bw’abantu kandi kuzikumira bishoboka.
Yasobanuye ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere, abamotari bashakiwe ahantu ho guparika mu rwego rwo kwirinda guparika ahatemewe hashoboraga guteza impanuka.
Yagize ati “Amwe mu makosa ateza impanuka arimo ayo kurwanira abagenzi no guparika ahatemewe, ibi byose ubuyobozi bwarabikemuye kuko mwashakiwe aho guparika hafite umutekano, twizeye ko hazakoreshwa uko bikwiye impanuka zigakumirwa.”
AIP Rutayisire yasabye aba bamotari kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku bishobora guhungabanya umutekano muri iki gihe igihugu cyacu kitegura Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Hakizimana Alfred ukuriye ihuriro ry’abamotari bakorera mu karere ka Karongi (COTAMOK) yasabye aba bamotari kurangwa n’ubunyamwuga mu byo bakora barwanya uwo ariwe wese ukora ibitemewe n’amategeko kuko ahesha usura mbi umwuga wabo.
Hakizimana yashimira ubuyobozi bw’akarere na Polisi kuba bwarabatekerejeho bukabashakira aho guparika mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Rutamu Shabakaka
4,722 total views, 2 views today