Nyagatare: Ibikorwa byo gufata no gusubiza moto abazibwe birakomeje

Bemeriki Vital utuye mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 09 Mata, yasubijwe moto yari yaribwe mu gihe cy’amezi atatu ashize.

Izi moto zishubijwe Vital nyuma y’umunsi umwe gusa mu murenge wa Tabagwe undi muturage ashyikirijwe moto ye yibwe ubwo yari ayiparitse ku gasanteri Nyuma Polisi ikaza kuyifatira mu murenge wa Rukomo.

Moto RE 702 K Yibwe tariki 14 Mutarama, ubwo Bemeriki Vital yari ayiparitse mu mujyi wa Nyagatare ahakorerwa ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Sebanani Jeanvier na Niyomuremyi Jean Paul bakekwaho kwiba iyi moto bafashwe bamaze guhinduranya ibyuma by’iyi moto babyimurira muri moto RB 312E mu rwego rwo kuyobya uburari nkuko byemezwa na Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati “Ubwo Vital yakoraga ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yaparitse moto ye aho yakoreraga ashoje ikizamini arayibura niko guhita yitabaza Polisi”.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Polisi ifatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha hatangiye ibikorwa byo gushakisha iyi moto ikaza gufatirwa mu murenge wa Rwimiyaga ibyuma byayo byimuriwe muyindi moto.

Yagize ati “Iyi moto yari ikiri nshya yaje gufatirwa mu murenge wa Rwimiyaga abayifatanwe barimuriye ibyuma byayo muyindi moto RB 312E mu rwego rwo kuyobya uburari no gusibanganya ibimenyetso”.

Izi moto zafashwe tariki 01 Gashyantare zifungirwa kukicaro cya Polisi mu karere ka Nyagatare, imyanzuro y’urukiko yeje kwemeza ko Bemeriki Vital ahabwa izi moto zombi kuko moto ye yari yarangijwe igatakaza umwimerere.

CIP Twizeyimana yasabye abatunze ibinyabiziga kujya  bareba ko aho bagiye guparika hari umutekano anabibutsa ko mu gihe habaye ho ubujura bajya bihutira gutanga amakuru kugirango inzego z’umutekano zibashe gukurikirana ibyibwe bigaruzwe.

Bemeriki Vital wasubijwe moto nyuma y’amezi atatu yibwe yashimiye Polisi ubunyamwuga igaragaza mu kazi kayo ndetso n’uko itabarira igihe abayitabaje.Yakanguriye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibyaha batangira amakuru kugihe. 

 2,862 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *