Nyarugenge: Abantu 300 bagizweho ingaruka na COVID-19 bagenewe inkunga

Mu rwego rwo gukomeza gufasha ibyiciro by’abanyarwanda byibasiwe cyane n’ingaruka za coronavirus , Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Nyakanga 2020 imiryango ine itari iya Leta yageneye Inkunga abantu 300 baba mu buzima bwihariye bo mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi miryango itari iya Leta uko ari ine igizwe na Strive Foundation Rwanda (SFR), Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na IhorereMunyarwanda Organization (IMRO) ku nkunga ya European Union (EU) .

Inkunga igizwe n’ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku byahawe abakobwa babyaye bakiri bato, abakobwa bakora umwuga w’uburaya hamwe n’abakundana bahuje igitsina.

Bamwe mu bahawe iyi nkunga baganira n’itangazamakuru bavuze ko bagiye kubona uburyo batunga imiryango yabo , dore ko bavuga ko batari bafite ibyo kurya bitewe nuko akazi kabo bakoraga kahagaze kubera covid-19.

Jeanette Mukeshimana ni umukobwa wabyaye afite imyaka 20, avuga ko mbere yari afite ibiraka byo kwigisha mu mashuri abanza. ariko icyorezo cya Koronavirusi cyatumye atakaza ikiraka bitewe nuko amashuri yafunze. akaba agorwa no kubona ibyo kurya. akaba avuga ko inkunga yagenewe igiye kumufasha muri iki gihe cyo kwirinda coronavirus.

Agira ati:”Nkange nk’umuntu wabyaye nkiri muto ubuzima ntabwo bwari bunyoroheye muri iki gihe cya coronavirus kubona ibyo kurya biba bigoye cyane ,ariko ubu kuba mbonye iyi nkunga ikaba igiye kumfasha muri ibi bihe,nkaba nshimira abantu badutekerejeho”

Umwe mu basore bakundana bahuje igitsina wanze ko dutangaza amazina ye , avuga ko ubuzima butari bumeze neza ntabyo kurya yari afite bitewe nuko mbere yatungwaga no kuba aririmba mu tubari ariko tukaba tutagikora , akaba avuga ko kuba abonye iyi nkunga igiye kumufasha mu buzima bwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Vuguziga charles, avuga ko igikorwa cyo gufasha ababa mu buzima bwihariye bakishimiye.
ati “ni igikorwa twishimiye bigaragara ko kirimo kwita ku bantu bafite umwihariko tukaba dushimiye abafatanyabikorwa twafatanyije nabo twita kuri aba bantu kuko ni Abanyarwanda ni abaturage b’u Rwanda, ni ikiremwamuntu, ikibazo cya COVID twagize nk’igihugu n’Isi cyageze ku bantu benshi iyi na yo ni “category” yagizweho ingaruka kubera ubuzima babayemo”.

 Vuguziga Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara 
Muramira Bernard, Umuyobozi Mukuru wa Strive Foundation Rwanda, akaba ari nawe uhagarariye itsinda ry’imiryango yatanze iyo nkunga, yatangaje igikorwa cyo gufasha abatishoboye bagizweho n’ingaruka za COVID-19 bagitangiriye mu Karere ka Gasabo, bakurikizaho Rwamagana , Nyarugenge ndetse ko bakazakomereza mu Karere Ka Rubavu.

                         Muramira Bernard, Umuyobozi Mukuru wa Strive Foundation Rwanda
Muramira avuga ko mu gutanga inkunga bibanda ahantu hatuye abantu babaho aruko bakoze ati”Umujyi wa Kigali umuntu wese abaho kuko yakoze, Umujyi wa Rwamagana nawo ni umujyi uri uri gutera imbere abantu baho bagomba kubaho ari uko bakoze nta inyuma y’urugo agira, ni ukuvuga ngo ubaho kubera y’uko wakoze uwo munsi, Rubavu nawo murabona ko ari Umujyi umaze gutera imbere cyane, abantu babaye abanyamujyi umuntu abaho kuko yakoze mu gihe rero atakoze aba akeneye inyunganizi niyo mpamvu twahahisemo gutyo kubera ibibazo bitandukanye”

Gahunda yo Gutanga inkunga izakomereza mu Karere ka Rubavu, nyuma bagaruke mu Mujyi wa Kigali , bongere basubire Rwamagana nkuko Muramira Berenard abitangaza.

Biseruka jean d’amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *