Nyagatare: Polisi yakanguriye abitabiriye inteko z’abaturage kwirinda ibiyobyabwenge

Mu mirenge ya Tabagwe,Karama,Rukomo na Rwempasha yo mu karere ka Nyagatare, ku wa kabiri tariki ya 23 Ukwakira, habereye inteko z’abaturage Polisi ikangurira abitabiriye izi nteko kwirinda no gukumira ibiyobyabwenge batanga amakuru yaho bigaragara.

Ni muri urwo rwego mu murenge wa Tabagwe akagari ka Gitengure, umudugudu wa Bitibyoma habereye inteko y’abaturage basaga 1500.

Iyi nteko yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police(ACP) Benoit Kayijuka ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyagatare Mugabo Alexis baganirije aba baturage ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Mugabo Alexis yabwiye aba baturage ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’ubikoresha, umuryango we n’igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Umuntu ubikoresha ashoramo amafaranga menshi, kandi iyo bifashwe biramenwa cyangwa bigatwikwa, bityo bikamuhombya, agacibwa amande, bikamuteza ubucyene. Ibi byose bikagira ingaruka ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba  yasobanuriye abaturage ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga, n’izindi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu ndetse n’amakimbirane yo mu muryango.

Yagize ati:”Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye agakora ibyaha kubera ko nta mutimanama aba afite. Turasaba abantu kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya baha Polisi n’izindi nzego amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababitunda”.

Yakomeje ababwira ko bazajya bima amayira ababitunda babikwirakwiza mu tundi turere tugize igihugu, kuko bikunze kugaragara ko kenshi binyuzwa muri aka gace.

ACP Kayijuka yahaye ubutumwa abaturage ko bakwiye kwirinda ikintu cyose bakora kinyuranyije n’amategeko ahubwo bagakora indi mirimo ibyara inyunguleta ishobora no kubateramo inkunga.

Nyuma y’ibi biganiro habayeho igikorwa cyo ku menera mu ruhame ibiyobyabwenge bitandukanye bigizwe n’inzoga zitemewe bifite agaciro gasaga 1.500.000 frw

 1,313 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *