Polisi yerekanye umugabo ucyekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kokayine (Cocaine)

Kuri uyu wa 30 Mata 2019 Polisi y’ u Rwanda yerekanye umugabo yafatanye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kokayine (Cocaine) bipfunyitse mu dufunyika 14 buri kamwe gafite agaciro k’amadolari ya Amerika $100

Kokayine kimwe n’ibindi biyobyabwenge biri ku isonga mu kwangiza ubuzima bwa muntu bityo Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyize imbara nyinshi mu kubirwanya ndetse binyuze mu bafatanyabikorwa bayo babitangaho amakuru.

Chief Inspector of police (CIP) Marie Gorette Umutesi Umuvugizi  wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko  uyu mugabo usanzwe ari umukozi wa  banki imwe y’ubucuruzi mu Rwanda yafashwe kubufatanye n’abaturage ku munsi w’ejo ahagana saa 12h00.

Yagize ati “Uyu ni umusaruro w’amakuru duhora dusaba abaturage gutangira ku gihe kuko niyo yatumye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rifata uyu mugabo atarangiza abaturarwanda.”

Yashimangiye ko ingaruka z’ibiyobyabwenge zigera ku bantu benshi barimo ababicuruza, ababikoresha n’imiryango yabo kugera ku gihugu kuko kibatangaho amafaranga menshi kibagorora ndetse banavurwa mu gihe yakabaye akoreshwa ibindi bikorwa by’iterambere.

Yasabye buri wese kurwanya ibiyobyabwenge yivuye inyuma, ati “umuntu wese akwiye kumva ko ibiyobyabwenge ari bibi byangiza iterambere rye ndetse n’iry’igihugu muri rusange bityo akagira uruhare mu kubikumira no kubirwanya atanga amakuru aho abikeka.”

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugirango hakorwe iperereza ku byaha akekwaho

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo na Kokayine (Cocaine). 

 1,718 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *