Gishari : Hashojwe amahugurwa yo gutabara abari mu kaga

Kuri uyu wa 03 Gicurasi mu Ishuri rya Gishari Integrated Polytechnic (GIP) hashojwe amahugurwa y’abapolisi yaramaze ibyumweru bitatu yibandaga ku kuzimya umuriro no gutabara abantu baheze mu byuma bizamuka mu miturirwa .

Ayamahugurwa yateguwe n’ishuri rya IPRS Gishari kubufatanye n’ikigo cy’abadage kigisha uburyo bwo gutabara abari mukaga (Strategic Fire Solutions) yari agizwe n’ibice bibiri aho bize kuzimya Indege, gutabara abarimo ndetse no Gutabara abantu baheze mubyuma bizamura abantu mu miturirwa.  

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega Umuyobozi w’ishami rya Polisi Rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara avuga ko nk’umwe mubahawe aya mahugurwa aziye igihe kuko hari ubumenyi bwinshi bungutse batari bafite .

Yagize ati “ Igihugu cyacu kiri gutera imbere natwe niyo mpamvu tugomba kongera ubumenyi , Ubusanzwe ntabumenyi buhagije twari dufite bwo kuba twatabara abantu baheze mubyuma bibazamura mu nzu ndende (Elevator or Lift)  ariko ubu ntakibazo twagira duhuye n’icyo kibazo kandi twari dufite umubare mucye ufite ubumenyi mu kuzimya indege none uriyongereye.”

Umuyobozi w’ishuri rya Gishari Integrated Polytechnic SSP David Kabuye wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa yababwiye ko ubumenyi  bahawe ari ubwibanze akabasaba kwaguka mu mutwe bakagumya gukora byinshi kugirango bagendane  n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “ Ubumenyi buhora bukenewe iyo usoje bimwe uba ubonye imbaraga zo gukomeza gukora byikubye uko wakoraga  kuko uhise urekeraho ibyambere biragende ugasigara umeze nkaho utagize icyo umenya. Murasabwa kugumya kongera ubumenyi kandi Polisi y’u Rwanda izahora ibafasha kugirango ubumenyi bwanyu bubashe kwiyongera.”

SSP Kabuye yakomeje ababwira ko bafite inshingano zo kwigisha abaturage aho bakorera n’aho batuye uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi.

PC Mukashyaka Pauline umwe mubanyeshuri bahawe aya  mahugurwa yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kuko yarafite ubumenyi kubindi ariko ntabumenyi yari afite kubyuma bizamura abantu mu miturirwa

Yagize ati “Aya mahugurwa anyongereye ubumenyi mukuzimya indege no gutabara abarimo no gutabara abantu bagiriye ikibazo munzira zijyana abantu mu miturirwa.”

Aya mahugurwa yaramaze ibyumweru bitatu akaba yaritabiriwe n’abapolisi ,abasirikare n’abakora ku kibuga k’indege 22. Yibanze ku kuzimya indege no gutabara abari mu ndege  ndetse no gutabara abantu baheze mubyuma bibazamura mu miturirwa. 

 16,484 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *