Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR),rirasaba abakozi kurushaho kunoza umurimo.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano ijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi mu Rwanda ,  ku munsi w’abakozi  1 Gicurasi 2019, Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR), ryasohoye itangazo rigaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu kwita ku bakozi no kunoza umurimo, hakiri ibikeneye kongerwamo ingufu.

Mbere yo kugezwaho ibikubiye mu  itangazo ry’uwo munsi, mu kiganiro n’abanyamakuru n’urubyiruko rugize ishyaka  Hon,Rucibigango Jean Baptise yasobanuye mu ncamake inkomoko y’ishyaka ry’abakozi mu Rwanda(PSR).


Yavuze  ko ishyaka PSR, ryakomotse ku ishyirahamwe ry’abanyeshuri bari muri za kaminuza zinyuranye baharaniraga impinduramatwara mu ngengabitekerezo no mu mikorere (Front des Etudiants Rwandais Progressistes -FERP) hagati y’imyaka 1980-1990.Ngo mu bari ku isonga ni nyakwigendera Ruhatana Ignace wanashinze umuryango wo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu “Kanyarwanda”.Yari kumwe na   Dr Jean-Baptiste Mberabahizi ,utavuga rumwe na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda , wahunze igihugu akaba aba mu buhungiro mu gihugu cy’Ububirigi.

Mu bandi bari bagize ubuyobozi bukuru bwa PSR, mbere ya 1993 ni  :  Dr Antoine Ntezimana,  wigeze kuba umunyamabanga wa mbere mu rwego rw’Igihugu ; Jacques Hategekimana, Dr Médard Rutijanwa utakiri mu ishyaka  ; Karangwa na Henri Zitoni n’abandi.

Hon.Rucibigango J.Baptiste, umuyobozi w’ishyaka PSR

Hon Rucibigango yasobanuriye urubyiruko ko nubwo  Ignace Ruhatana yishwe  muri jenoside’ yakomokaga mu cyitwaga Ruhengeri akaba ari umuntu wangaga akarengane, ivangura n’irondakoko .

Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda (PSR) ryemewe  mu mategeko n’Iteka no 32/04.09.01 rya minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini ryo kuwa 30/10/1991, ryanditswe mu igazeti ya leta no 4/1992 ryo kuwa 15/02/1992.

Ubufatanye buhamye bw’abakozi , demokarasi n’iterambere ry’abaturage niyo mahame ngenderwaho y’Ishyaka ry’Abakozi mu Rwanda (PSR) nkuko bigaragara mu nyandiko zinyuranye zaryo z’icyo gihe kugeza nubu.

Hon,Rucibigango yakomeje avuga ko , bamwe mu bayobozi n’abayoboke b’Ishyaka PSR bagize uruhari mu rugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira .
Akaba ari muri urwo rwego mu gihe cy’imishyikirano y’amahoro y’Arusha ku Rwanda (Arusha peace talks) PSR yoherejemo indorerezi ndetse  bituma Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR),   riza kuba rimwe mu mitwe ya politiki yagombaga gusaranganya ubutegetsi , hakurikijwe amasezerano yashojwe muri iyo mishyikirano (Arusha peace agreement).

Icyo gihe ryagenewe  imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho na prezidanse ya komisiyo ishinzwe uburezi , umuco , ubumenyi n’urubyiruko .

Muri rusange,Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda ryibanda, mu bikorwa byaryo, ku mibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu byaro no mu nkengero z’imijyi; ni cyo gituma n’ubu rigenda rirushaho  gufatanya n’amashyirahamwe anyuranye y’abakozi ribakorera ubuvugizi.

Akaba ari muri urwo rwego tariki ya 1 Gicurasi 2019 ku munsi w’abakozi , Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryageneye abakozi n’abanyarwanda muri rusange ubutumwa  bukurikira.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Umurimo, Komite Nyobozi y’ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) irashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bayo umuvuduko mu iterambere rusange kandi ridaheza bagaragaje.

Hagati y’umwaka wa 2000 n’uyu mwaka wa 2019, umubare w’imirimo itari iy’ubuhinzi gakondo wiyongera buri mwaka ku kigereranyo gisaga ibihumbi Magana abiri (200,000).

Muri icyo gihe nyine umusaruro w’abikorera n’abakozi ba Leta ukomeza wiyongera ku ijanisha ringana n’umunani ku ijana (8%), ijanisha ringana n’iryagaragajwe n’igihugu cy’u Buhinde muri uyu mwaka.

Kubera izo mpamvu abaturage b’u Rwanda bafite amahirwe yo kwivuza akabakaba ku ijanisha rya 90%, n’icyizere cyo kubaho kingana n’imyaka 68 cyiyongereyeho imyaka 18 kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka ushize wa 2018.

Haracyari ibibazo bikwiye gukemurwa
Nubwo hari ibyagezweho kandi byiza, Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR), risaba Leta y’Ubumwe, abakoresha, abikorera n’abakozi ibi bikurikira:

1. Guharanira ko umurimo ukorwa ku buryo bunoze kandi ukagirira akamaro abawukora, ukabahesha n’agaciro.

2. Hashingiwe ku bufatanye (Synergy) hagati ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bayo, abakoresha, abikorera n’abakozi, gukemura bwangu ikibazo cy’ingutu cy’amacumbi y’abakozi, maze bakava mu bukode.

3. Gukangurira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize y’ubushake muri RSSB.

4. Gushyiraho urwego ruhagarariye abakozi mu nama y’ubuyobozi (Board) y’ikigo cy’ubwishingizi cya RSSB.

5. Gushakisha uburyo bwose bwakoreshwa kugira ngo ubushomeri burangwa ahanini mu rubyiruko bugabanuke cyangwa bucike burundu.

6. Guhuza imishahara y’Abakozi na za Pensiyo z’abageze mu zabukuru n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko.”

Iri tangazo rikaba ryasohotse mu ndimi 3( ikinyarwanda, icyingereza n’igifaransa) rishyirwaho   umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PSR, Jean Baptiste Rucibigango.

 1,258 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *