Uruganda rw’imigati ‘”GASABO PRIDE BAKERY” rwa Kambona William, rushobora gufunga imiryango nakomeza gutoteza umugore we
Ni mu kiganiro ikinyamakuru Gasabo cyagiranye na Kambona William na mugenzi we Kamayisenge Felecien ku Kicukiro ahitwa kwa Ginness no mu Nyakabanda muri Green Conner de Luxe kwa Murindahabi Raphael.
Gasabo :Mwatangira mwibwira abasomyi bacu?
Nitwa Kambone William, nkaba mpagarariye uruganda rukora imigati ‘”GASABO PRIDE BAKERY’.Nkaba mbarizwa mu Kagari ka KAGUGU, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Umujyi wa Kigali.
Gasabo :Urubatse cyangwa uri ingaragu.
Kambone William :Ndubatse mfite umugore n’abana 5.
Gasabo :Mu minsi ishize wari mu maboko y’ubutabera , wari wafatiwe iki?
Kambone William :Hari ibyo nabazwaga .
Gasabo :Ibyari byombyose turimkumwe hano , bigaragara ko wafunguwe .Ibyo wari wafungiwe byararangiye ?
Kambone William :Ntibirarangira, ntegereje ibizakurikira.
Gasabo :Bivugwa ko ruriya ruganda rwawe ‘”GASABO PRIDE BAKERY’William rushobora gufunga imiryango bitewe n’induru zihoramo zituruka ku makimbirane y’umuryango.Ngo mu ruganda hari ibice bibiri kimwe kibogamiye ku mugore ikindi kuri wowe biteye gute?.
Kambone William :Ni byo koko, kugeza ubu simeranye neza n’umugore wanjye bitewe nuko yigaruriwe n’abandi bagabo, akaba agenda afata umutungo wo mu rugo awubashyira , birumvikana ko bikomeje gutyo uruganda rwahomba.
Gasabo :None se abavuga ko hari ikibazo waba ufitanye n’umukwe wawe bifite ishingiro?
Kambone William :Nubwo nari nanze kubivuga , nibyo koko umukwe wanjye yandeze ko namwibye amafaranga nuko afatanya n’umugore wanjye kungambanira ndafungwa.
Gasabo :Ariko nubwo uvuga ko umugore wawe n’umukwe bagufungishije hari abavuga ko usesagura imitungo uyijyana ahandi cyane cyane amazu n’amasambu ukaba warabyanditse kuri Kamayisenge Felecien atuma ibikoresho biteka imigati mu gihugu cya Uganda?
Kambone William :None si uburengenzira bwanjye bwo kwandikaho imitungo ku wo nshatse.Urebye mbona icyo umugore ashaka ari imitungo yanjye ifite hafi agaciro ka miriyoni Magana atanu(500.000.000 frws).Niyo mpamvu ngenda nyihisha indi nkayandika kuri uyu Kamayisenge.
Gasabo:Bivugwa ko washatse abagabo uzohereza mu rugo , ukaba warashyizeho na camera zo kubafata byitwe ko bari baje gushaka umugore ?
Kambone William :Ni byo , reka nkwereke ibyo nafashe ahubwo.Reba iyi video nafashe ashyiriye umugabo ibiryo.Reba agiye kuza , tegereza urebe, araje nguyu buriya yaciye mu gikari niyo mpamvu yatinze.Dore arahageze yikanze camera ayiteye umugongo arasohotse.Buriya ntazi ko namubonye kera.
Bwana Kamali komera cyane .
Si nitwa Kamali nitwa Kamayisenge Felecien.
Gasabo:Hari icyo uzi ku mitungo ya Kambone William?
Kamayisenge Felecie:Yego ko!Icyo ntazi ni iki . Kambone William afite imitungo myinshi cyane niba ushaka kumenya ukuri uzajye kubaza hariya ntuye ku Gasharu hafi amasambu yose ni aye.Za kavukire yarazimuye da!
Gasabo:Hari abavuga ko ukoresha ibishoboka byose ngo Kambona urugo rwe ruzemo ibibazo ukomeze urye umutungo we, ikindi ngo buri gihe muba muri kumwe mu tubali?
Kamayisenge Felecie:Ni byo. buri gihe tuba turi kumwe, kuko twabanye mu nzu turi ingaragu nyuma tuje gushaka abagore dukomeza kubana, akaba ariyo mpamvu yampaye akazi ko kumuzanira ibikoresho biteka imigati muri Uganda.
Gasabo:Wahamya ko wabanye na Kambona koko?None se ko hari abavuga ko wagiye muri Congo uhunze inkotanyi cyane ko wahoze urwana muri EX-FAR, ukagaruka ufite umugore n’umwana Kambona mwari kumwe ryari hehe?
Kamayisenge Felecie:Ibi ntacyo nabitangazaho.
Gasabo:Ese ko hari abavuga ko waba ushuka Kambona ugamije kumurya ibye yakwanditseho bigatuma ata urugo rwe nkuko nawe wigeze kuruta ukajyanwa ku murenge Gitifu Thadeo akagukubita. Bimeze gute?
Kamayisenge Felecie:Ibyo simbizi kabisa,
Murakoze
1,784 total views, 1 views today