ADEPR: Abagize uruhare muri Jenoside n’abayikorewe banyoye k’umuti w’ubumwe n’ubwiyunge

                                                  Ndayisaba Fidele, wicaye hagati ( photo:net)

Ubwo hasozwaga ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge  mu itorero rya ADEPR, Nyiramiruho n’abandi batandatu basabye imbabazi abo bahemukiye, umuryango nyarwanda muri rusange n’itorero kuko bakoze amahano adakwiye ikiremwamuntu.Mu buhamya bwatanzwe  na Nyiramiruho ,   yavuze ko  yagize  uruhare  muri Jenoside yakorewe abatutsi, yivugiye ko  yavumbuye   Barthazar Murinzi, ahuruza interahamwe ziraza ziramwica.

Nyiramiruho  ati “Njyewe ntabwo nabyihanganiye umugabo wanjye ntiyari ahari naragiye njya kubibwira umugabo witwa Mubiligi w’imbere y’iwacu mubwira ikintu uko kimeze arambwira ngo jya mu rugo ntacyo uba. Nsubiye mu rugo numva abantu barasakuza ruguru y’urugo ngenda ngiye kureba nsanga ni umugabo  witwa Barthazar Murinzi  bahafatiye

Mu kwicuza kwinshi, Nyiramiruho yavuze ko uwo mugabo bamujyanye bakamwica. Ati “Icyo gihe nabuze ubwenge kuko iyo ntajya kubibwira uwo mugabo ntabwo yagombaga gupfa kandi n’iyo aba n’uwonguwo na we bagombaga kumwica kubera njyewe”.

Nyiramiruho yicuza asaba n’imbabazi ( Photo:net)

Mu gihe cyo gutanga amakuru, uyu mukecuru ntiyigeze avuga icyo kintu ndetse aza gufungwa ariko akigumana ku mutima kugeza ubwo ahawe amahugurwa y’isanamitima akabohoka, akiyemeza gutura uyu mutwaro yagendanaga.Ati “Nafunzwe imyaka 11 aho mfunguriwe nibwo nagize igitekerezo cyo kugira ngo nsobanure icyo kintu kugira ngo umutima wanjye ubohoke, nkaba nifuzaga gusaba imbabazi”.

Uko inzira y’ubwiyunge yaharuwe

Abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutse  bnubwo kwihana  bitari byoroshye kubera amarorerwa bakoze babifashijwemo n’Imana .

Ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge muri ADEPR, Mahoro Emmanuela  ati:”Muri uru rugendo hakozwe ibikorwa byinshi birimo kugenderera no guhugura abakoze jenoside bafunguwe bari mu itorero, ku gusaba imbabazi no kumenya uko babayeho n’ingaruka icyaha bakoze kibafiteho.Hari ukubahuza n’abo bahemukiye ngo babohoke gereza y’umutima bafite. Ibiganiro byabayeho kandi byatanze umusaruro kuko hari abatanze amakuru y’ahantu bashyize imibiri y’abantu bishwe muri jenoside ndetse basabira n’imbabazi mu ruhame.”

Bamwe mu barokotse  jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, bavuga ko nubwo ibikomere bya jenoside byose byatsikamiye imitima  yabo , Imana yo mu ijuru  yabafashije , bongera kubana n’ababahigaga.

Niyonsaba Justine warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ati:” Ati “Byari biturenze cyane kubona umuntu mwasangiraga aguhiga bukwavu ukongera ukamusanga utekereza ibyo yagukoreye.Tubifashijwemo na ADEPR, ubu tubanye neza nta kibi gihari, turatwererana mu birori, tugatabarana mu bibazo. Twarababariye ariko ni nk’Imana yagiye ivugira mu muntu.  Warebaga hepfo no haruguru ukabona nta wundi uziyambaza uretse umuturanyi, duhitamo kubababarira.”

Niyonsaba ati “Twagize umwanya wo kuganira babiri babiri aho niho nakiriye nsanga babandi nita ko ari abahutu nabo bafite ubumuga nsanga nanjye mfite ubumuga turaganira dusaba imbabazi turasenga noneho nangira guseka”.

Ese Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge yemera icyo gikorwa?

 

 

 

   Bamwe mu bari bitabiriye ubwo muhango ( Photo:Igihe)

 

Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yemeza ko ibyakozwe n’abasabye imbabazi ari intambwe ikomeye igira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Iki gikorwa kimaze iminsi mu by’ukuri, turagishima cyane kandi tubona yuko cyimakaza ubumwe n’ubwiyunge kikanabuteza imbere mu zindi ntambwe zisumbuyeho aho twari tugeze, gifasha kugera ku ntego zabwo zirimo kuvugisha ukuri, abantu bagatobora bakavugisha ukuri, gutanga umwanya ku bantu ngo bicuze babikuye ku mutima basaba imbababazi n’abazisabwa bikabafasha kuzitanga bakaruhuka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yashimiye ADEPR avuga ko amadini n’amatorero afite ubushobozi, inshingano n’umuhamagaro wo gufasha abantu mu rugendo rwo komorana ibikomere.

Ati “Ukuri no kwemera gusaba imbabazi no kuzitanga bifasha abanyarwanda kongera gusabana ariko bigafasha gusubiza bimwe mu bibazo bigaragara biteye inkeke mu mitima y’abanyarwanda kandi bibangamiye cyane urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge”.

Ndayisaba yavuze ko ibikorwa by’isanamitima bikemura ibibazo byo kuba hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, abakoze ibyaha bakaruhuka kugendana imirambo mu mutima ndetse bikarangiza ikibazo cy’imitungo yangijwe.

Umuvugizi w’itorero ADEPR, Rev. Past Karuranga Ephrem, yavuze ko iyi gahunda yiyongera ku yindi bakorera muri za gereza, yishimira umusaruro bitanga mu kubaka itorero, kubaka u Rwanda n’ubunyarwanda ndetse no kubohoka imitima ku ruhande rw’abakoze ibyaha n’abahemukiwe.

Itorero ADEPR rirashimira Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana wo kubaka bundi bushya u Rwanda rwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, habaho ubumwe n’ubwiyunge, rishingiye ku Ijambo ry’Imana muri Bibiliya riboneka muri Yeremiya 31:4  rivuga riti: “Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse…” .

 

Ubwanditsi

 

 1,037 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *