Silent Hill hotel-Kayonza indashyikirwa mu gutanga serivisi inoze

Silent Hill hotel-Kayonza ni imwe muri hoteli  z’inyenyeri ebyiri yubatswe kijyambere ku buryo yahinduye isura y’Umujyi wa Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

 

 

 

 

 

Kuva I Rwamagana ujyayo ni  ku birometero 10 naho kuva kuri  Silent Hill hotel-Kayonza werekeza I Rwinkwavu muri pariki y’Akagera ni ibirometero 13.

Ubwiza bw’iyi Hoteli bugaragarira buri wese , ukinjira mu mugi  wa Kayonza. Abayigannye bisanga ahantu hatuje, hari umwuka mwiza bitewe n’ubusitani ndetse na serivisi nziza utasanga ahandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru  Alexandre, umuyobozi wa Sillent Hill hotel  , yavuze  ko iyi hoteli igaragaza iterambere ry’urwego rw’amahoteli mu Mujyi wa  Kayonza ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Manager Alexandre aganira n’abanyamakuru ( Photo:Captone)

 

Alexandre  ati:”Silent Hill hotel-Kayonza , ifite abakozi b’inzobere  babyize , itanga serivisi zose zo ku rwego rwa hoteli y’inyenyeri ebyiri  zirimo amafunguro n’ibinyobwa biteguranwa ubuhanga n’ubunyamwuga, ibyumba by’amacumbi bifite isuku kandi bihendutse, ibyumba by’inama binyuranye bitewe n’ingano n’ubushobozi bw’inzego zibyifuza.”

Bamwe mu bakozi ba Silent Hill Hotel, batangaza ko iyi hotel   ikomeje kongera umubare w’abakiriya, kuko itanga  serivisi nziza zinyura abakiriya.Alex, umukozi wa  Hotel avuga ko batanga serivisi bitewe n’iyo umukiriya aje ashaka.

Ati:”Muri Silent hotel  ducumbikira abakiriya bose baje ,  baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, dutanga ifunguro riherekejwe n’ibyo kunywa mu gitondo, saa sita yewe na ni mugoroba ndetse n’ikindi gihe cyose umukiriya ashatse mu masaha y’umunsi bitewe na gahunda ze kandi umukiriya akakirwa neza mu buryo bunoze.”

Manager  Alexandre yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye gutinyuka bakagana iyi Hotel kuko ibiciro byayo binogeye buri wese.

Silent Hill Hotel na Hotel Eastland ni hotel 2 , zitatse umujyi wa Kayonza akaba ari  izu mushoramari Augustin Nyagatare , ufite  uruganda  “IZIMANO INDUSRTY LTD,” rutunganya umuceli mwiza  n’ifu y’ibigori ikunzwe cyane n’abanyarwanda.

Nyagatare Augustin yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, n’ubwo  ibikorwa bye bimufitiye akamaro , ariko umusaruro uvuyemo ugera ku banyarwanda muri rusange.

Nyagatare ati:”Ziriya hotel  n’uruganda abakozi bose bahembwa neza ku gihe.Umuhinzi w’umuceri warushije abandi kohereza umusaruro ku ruganda abona ishimwe. Buri mwaka ntanga mitiweli ku bafite ubushobozi buke, bwo kuyitanga.Ubushize natanze  mitiweli  ku bantu  hafi 165 .Ntanga   inka ku batishoboye , uyihawe iyo ibyaye  yoroza undi.”

                 Nyagatare Augustin ashimira abahinzi ( Photo:net)

Uruganda IZIMANO  Ltd ruherereye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza ,rukorana neza n’abahinzi b’umuceri.Ni muri urwo rwego rwigeze guha ibihembo  abahinzi   37 bo muri Koperative Duterimbere Murundi babaye  indashyikirwa mu kohereza ndese no gutunganya umusaruro w’umuceri watumye uruganda rukomeza gukora neza.

Uwitonze Captone

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *