Ubutabera buca akarengane nibwo nzira iboneye ica amakimbirane

Kabagire Anne Marie yabohoje isambu  yishe gahunda y, ubumwe n, ubwiyunge ubutabera bumwereka ko ubwiganze buzira ubwikanyize butakigira ijambo mu rwa gasabo. Kabagire yafashe isambu mu mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Ntsinda, Umurenge wa Muhazi ho mu karere ka Rwamagana, mu ntara y iburasirazuba. Aha niho hatumye ba nyir, isambu bagana ubutabera ngo barenganurwe.

                  Minisitiri w’ Ubutabera w’ u Rwanda, Johnston Busingye ( Photo:net)

Mukandutiye n, umuvandimwe we Muhongerwa bashatse kumvikana na Kabagire wari ubatungiye isambu mu buryo bwo kuyibohoza aranga, ahubwo abarusha uburakari, batangiriye mu nzego zibanze Kabagire akanga kuzitaba habona gufatwa umwanzuro wo kugana inkiko.

Ubwo imanza zatangiraga nabwo Kabagire yoherezaga umunyamategeko hamwe n, umuhungu we Kabanda. Urukiko rwaje gusuzuma ikirego cya Mukandutiye na Muhongerwa humviswe ubwisobanuro bwa Kabagire hafatwa umwanzuro.

Urukiko rwemeje ko Mukandutiye na Muhongerwa batsinze Kabagire runategeka ko amazu yubatsemo asenywa umutungo we ukagurishwa kugirengo haboneke ubwishyu, bwo kwishyura abo yatwariye isambu.

Amakuru ava mu nshuti za hafi za Kabagire ngo yaregeye inzego zitandukanye, ariko zimubwirako agomba kubahiriza ibhemezo by, urukiko. Abari baratwawe isambu na Kabagire bo  bashimira ubutabera bwo bwabahaye umutungo wabo.

Rutamu Shabakaka

 956 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *