ADEPR:Biro nshya ntibura abayirwanya, Rev Usabwimana yaranenzwe, Tom Rwagasana biba uko none na biro ya Rev Karuranga iragerwa amajanja

Bamwe  mu bakristu baribaza impamvu mu  Itorero rya Pantekote (ADEPR) mu Rwanda hahora ibibazo na bombori bombori kandi bikururwa  n’abashaka imyanya bitwaje  ibitagenda neza , bwacya  bakandikira inzego  ngo nizitabare ADEPR .

Bamwe mu bayoboye ADEPR mu Rwanda ( Photo:net)

 

Muri Werurwe 2018 mu  Itorero rya Pantekote (ADEPR) mu Rwanda hatowe komite Nyobozi ifite  manda y’imyaka itanu , igizwe na Rev.Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul. Mu gihe itaramara igihe,  bamwe mu bakristu n’abapasitoro  batangiye kuyijomba ibikwasi bavuga ko hari ibyo yirengagije gukemura.

Iyi komite yari isimbuye Rev. Jean Sibomana wahoze ari umuvugizi na Thomas Rwagasana wari umwungirije nabo basimbuye biro ya Pst.Usabwimana Samuel na  Pst. Rutegamihigo Come bahagaritswe kuyobora ADEPR,bavugwaho gusesagura umutungo  harimo ikigega CICO abakirisito batanzemo amafaranga n’ibindi.

Tugaruke kuri biro ya Rev.Karuranga Ephrem; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul na  Umuhoza Aurélie , nkuko twabyanditse bamazeho igihe gito.Bamwe mu bakristu batangaza ko niyo basimburwa hakajyaho indi komite nshya hatabura abongera kuvuga ko hari ibitagenda.Ngo byumvikane ko kuyobora ADEPR, bigoye.Ngo buri manda nshya muri ADEPR ntihabura agatsiko kavuka kitwaje ko hari ibitagenda.

Kuva ku bwa Rev.past.Usabwimana Samuel, mu gihe cya Sibomana n’ubu ku bwa Rev.Efrem Karuranga hari abapasitori benshi bagiwe bamburwa inshingano  abandi  bagashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru nkuko biteganwa n’amategeko.Muri abo bose ntihabura abatishimye bihisha inyuma y’agatsiko karwanya nyobozi ya ADEPR.

Mu myaka hafi 8 ishize bamwe mu bakirisito b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) batavugaga  rumwe n’ubuyobozi bwa  Rev.Sibomana na Tom Rwagasana, bashyizeho Komisiyo “Nzahuratorero” igamije gusubiza ku murongo ibikorwa bita ko “ibigayitse.” Mu bikorwa bashinjaga ubuyobozi  harimo guhatira abakiristo gutanga amafaranga y’imishinga y’itorero, imyitwarire mibi no kwiha ububasha bukomeye kw’abayobozi bakuru bijyana no kwaya umutungo wa ADEPR.

Mu rubanza rwa Tom Rwagasana na bagenzi be  hagiye havugwamo  Audit nk’ikimenyetso kigaragaza inyereza ry’umutungo ariko bose bahakanye iyo Audit bavuga ko batayemera kuko itabakorewe, nkuko amabwiriza agenga ikorwa rya Audit ribiteganya.

Iyo ukurikiye neza usanga na none ibyo barega Rev.Karuranga Ephrem; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul na  Umuhoza Aurélie  bisa  neza neza,  nibyo baregaga Rev.Sibomana Rev.Karuranga Ephrem; Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul na  Umuhoza Aurélie .

Kurikira neza usanga ibirego bigenda biregwa biro nshya ari bimwe ( photocopie) , ikibazo cya audit nacyo kiri kuvugwamo na none .Baamwe mu bakristu bakibaza ukuntu audit y’agateganyo  , yajugunyanwa  mu mihanda  kandi itaraba official .Tariki  ya 28 Gicurasi 2019 bamwe mu bakristo ba ADEPR,  banditse ibaruwa Perezida w’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR, kopi yayo bayiha zimwe mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), basaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yeguzwa.

Mu byo  barega biro ya Karuranga Efrem  ni Kwiha imishahara yo ku rwego rw’ikirenga no kuba  itajya igaragaza imikoreshereze y’umutungo w’itorero.Nzahuratorero ibi yabireze komite ya Rev.Sibomana Jean,ikongeraho ko bagenda mu modoka zihenze zo bwoko bwa V8.Izi modoka bacyuye igihe bazisigiye biro ya RevKaruranga Efrem.

Bamwe  mu bakristu ba ADEPR, baribaza niba ubu butiriganya  n’induru biza  hagiyeho manda nshya bizakomeza kuvugwa muri ADEPR!

Hari abatangaza ko ikibazo kiri muri ADEPR, si ubuyobozi bubi ahubwo ni imyumvire ya bamwe mu bayoborwa .Iyo komite ikemuye ikibazo hari ababibona ukundi.Rev.Usabwimana yarezwe kujya Iburayi kubonana na RevNsanzurwimo, Rev.Karuranga nawe ngo yagiye Iburayi kubonana na Nsanzurwimo, bityo…Ushaka induru muri ADEPR, buri gihe yitwaza Nsanzurwimo cyangwa kunyereza umutungo wa ADEPR.

Mu gihe cya pasiteri Samuel Usabwimana, baramurwanyije bishyira kera.Icyo gihe yatangarije ikinyamakuru Gasabo ko  ikibazo kiri muri ADPR akizi neza cyane ko abagitera ari abashyaka imyanya.Yakomeje avuga ko kimaze igihe, gisigaye kuzakemurwa na Perezida wa Repubulika kuko aho cyari kigeze kitari gukemurirwa neza.

 

 

 14,573 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *