G.S-Gahunga School ishuri ry’igisubizo ku rubyiruko

Ikigo k’ishuri  GS-Gahunga kigisha amasomo y’ubumenyingiro, kiyemeje gutanga ubumenyi ku rubyiruko mu rwego rwo kurwanya ubushomeri no kururinda kwishora mu ngeso mbi.

Past.Bayingana  umuyobozi w’ishuri ati: “Nterwa ishema no kubona urubyiruko rushishikariye umurimo,kuko ni ukwizigamira ejo hazaza.Bitewe nuko ibibera ku isi byose birimo ikoranabuhanga , mu bihe biri imbere umuntu uzaba atazi umwuga bizamugora kugira icyo yigezaho.

G.S-Gahunga  iraharanira kuba intangarugero mukwihangira umurimo

Bayingana  ati: “Turifuza kuba ishuri ry’ikitegererezo  rishingiye ku guteza imbere ubumenyingiro hifashishijwe ikoranabuhanga n’ivumburabumenyi mu banyamwuga”.

Yakomeje avuga ko ikibaraje ishinga ari ugukomeza gukora n’abaturage  no kunganira Leta y’u Rwanda mu kwigisha urubyiriko  hagamije kurufasha  by’umwihariko mu kwivana mu bukene.Tugomba gukomeza gutera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uhora ashakira urubyiruko icyaruteza imbere akanarushishikariza kuvana amaboko mu mifuka rugakoresha imbaraga n’ubwenge rufite.

Umwe mu banyeshuri wiga muri iki kigo yavuze ko ibyo biga bibafitiye akamaro ndetse n’igihugu muri rusange .

Ati:Ibyo twiga hano bizadufasha , kwihangira umurimo  twiteze imbere aho guhora duteze amaboko cyangwa dusaba ababyeyi kuko ubumenyi dukura hano tubona bufatika,”

Rutamu Shabakaka

 1,585 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *