ADEPR Akarere ka Gasabo :Abakiristu baramagana ibihuha bigamije kubabuza umudendezo.

Ivugabutumwa ryuje umwuka w, Uwiteka niryo riranga umukiristu wakiranukiye Imana. Ibi biravugwa nyuma yaho bamwe mu bantu batandukanye batandukiriye bagashaka kuvogera umurimo w, Imana batanga amakuru yuzuyemo ibinyoma.

Umwe mu bakiristu ati:”Ubwo twaganiraga n’abantu batandukanye harimo abashumba, abalimu ngo  batangajwe n’abatanga amakuru mu itangazamakuru kandi baziko ari ibihuha. Hari n’abandi batashatse ko amazina yabo atangazwa  kubera umutekano wabo, bavuze  ko ibyatangajwe muri ADEPR Akarere ka Gasabo ari ibinyoma.”

 

Bahereye ku kibazo cyavuzwe cy, amazu ari i Kabuga. Aha aba twavuze haruguru bagize bati:”inzu zakodeshejwe uwitwa Bosco kandi ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwumvwikanyweho. Ururembo rw, Umujyi wa Kigali nirwo rweguriye Akarere amazu ari i Rusororo. Amakuru dukesha abo bizerwa bo muri ADEPR Akarere ka Gasabo , aravuga ko ikibazo cyabayeho cyavuye kukutagira ibimenyetso bihagije byuko amazu ari mu maboko y, Akarere bo bagahora baziko ari ay, Umudugudu wa Rusororo.

 

Nkuko bakomeje babidutangariza ngo amazu arimo ibikoresho byakoreshwaga n, umushumba w, Akarere bityo kuyakodesha byari inyungu rusange.

Bati:” Etienne wayoboye icyo gikorwa ngo yaba yarasabye imbabazi uyobora Paruwase. Aba bizerwa ikindi bagarutseho ni ikijyanye n ibihuha byo gusengerwa. Aha badutangarije koujya gusengerwa bihera muri Paruwase nayo ikabiha Akarere nako kakabishyikiriza inzego zigakuriye, umukiristu akabona kubona ubupasiteri. Ikindi kibazo bakwirakwije ni ikigendanye n, inkunga zahawe amaparuwase ngo yubake insengero. “

 

Aha ngo byavuye ku buyobozi bukuru bwa ADEPR handitswe ibaruwa y, Umuvugizi , bityo rero bikaba ntaho bihurira n, urwego rw, Akarere.

Umwe ati:”ikibazo cya Kabuga cyazamuwe no gushaka guhangana mu buryo harimo abanyuze mu nzego bashaka kwerekana ko amazu yakodeshejwe binyuranije n, itegeko nyamara birengagijeko hari ibaruwa ibyemera. Twashatse kuvugisha umuyobozi wa ADEPR  Akarere ka Gasabo telefone ye ntiyadukundira nibikunda tuzabagezaho icyo abivugaho. “

 

Undi mukiristu ati:”Twamaganye ababeshye kugera no ku ifunguro ryagenewe abakozi. Iri funguro rya Noheli rigenwa hashyizweho Komisiyo ikazatanga isoko uritsindiye akaba ariwe urihabwa nk, uko itegeko ribiteganya. Aha rero abatanga amakuru ni ababa baravanywe mu nshingano kubera kutubahiriza amahame ya gikiristu bagatangira gusebanya. Umwe kuwundi iyo yavanywe aho yarari abifata nko kumuhohotera kandi mu ndahiro za gikiristu kirazira kwanga kujya aho ushyizwe n, ubuyobozi. Icyo buri wese asaba ni ugukora umurimo yahamagariwe.Kuba bakwanduza izina ry’umushumba w’Akarere Rev Pasiteri Pascal Rutayisire nabyo  ntabwo bigaragaza ubumuntu.Ubu rero buri mukiristu wese aramagana icyazana ikizira ahera.Andi makuru  akomeje kuzunguruka ni uko hari bamwe mu bapasiteri bayobora amaparuwase babwira abalimu ko bazasengerwa,ibi rero bikaba bishobora kuzazana ibindi bibazo.Umuti uhamye ni ukwemera inshingano yarahiriye.”

 

 3,346 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *