Katuna :Ese tariki ya 21 Gashyantare 2020 umupaka uzafungurwa

 

Icyo ni ikibazo nyamukuru , Abanyarwanda n’abagande bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bibaza.Kuba inama izabera ahari ikibazo nyirizina nuko muri rusange kizaba kigiye gukemuka.

Nyuma yaho Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza   byatangajwe ko inama inama itaha izahuza aba bakuru b’ibihugu bine izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.

 

Nyuma y’aya makuru bamwe mu banyarwanda bakunze gusura imiryango yabo muri Uganda  bategereje ikizava  muri iyo nama yo ku wa 21 Gashyantare 2020.Kuko ngo umupaka udafunguwe nta kindi kizere.

Byakunze kuvugwa ko gufunga imipaka byatewe nuko u Rwanda rwagaragaje ko Uganda ikinda guhohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo.Ikindi ngo  Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.

Ubwo habaga inama ya gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola, mu nyandikomvugo yayo, ku ngingo ya karindwi hagaragaramo ko hafashwe imyanzuro itanu. Habanza uwo kurekura abaturage bafunzwe bagaragajwe kandi bari ku ntonde zahererekanyijwe n’ibi bihugu.

Harimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi; kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage b’umuturanyi; gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho no kuba Amb. Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko “inama itaha y’abakuru b’ibihugu bine izabimburirwa n’iya komisiyo ihuriweho hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ivugwa mu ngingo ya karindwi a), b), c), by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Iyo komisiyo yashyizweho n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama 2019, ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

 

 

 1,047 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *