Rusizi: Yafatanwe amabaro 30 y’imyenda yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Mata 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yafashe amabaro 30 y’imyenda y’uwitwa Kazungu Jean Paul ubwo yayambutsaga umugezi wa Rusizi mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police Innocent Gasasira, yavuze ko iyi myenda ya magendu yafashwe ku bufatanye n’abaturage aho abari bahawe ikiraka cyo kwambutsa aya mabaro bamenyesheje Polisi ko hari umuntu urimo unyuza ibicuruzwa ahantu hatemewe.

Yagize ati “mu masaha ya saa 3h:00 zo mu rukerera nibwo abaturage bamenyesheje Polisi ko hari umuntu urimo kwambukiriza ibintu mu nzira zibujijwe, Polisi icunga umukano ku mpaka yari hafi aho, yahise ihagera uwari nyiri magendu wamenyekanye ko yitwa Kazungu Jean Paul ahita yiruka arayita.”

CIP Gasasira asaba abambuka imipaka bava mu gihugu binjira mu kindi kwirinda gukoresha inzira zitemewe kandi bakagendera kure kwambutsa ibintu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko baba bishyira mu gihombo igihe bifashwe.

Ati “Abantu bakoresha imipaka bakwiye guhora bazirikana ko bagomba kwambukira ahagenwe, bakirinda guca inzira zitemewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo”.

Yavuze ko usibye kuba magendu ihombya leta imisoro yakabaye ifasha mu iterambere ry’igihugu, abayinjiza n’abayicuruza nabo igihe bafashwe bahomba amafaranga baranguje kandi bagacibwa amande.

“Abantu bibeshya ko iyo batunda cyangwa bacuruza magendu baba barimo bigirira neza, bakirengagiza ko iyo bafashwe bacibwa amande kandi bagahomba n’ibyo bari baranguye. Icyaba cyiza kuruta ibindi ni ukubaha amategeko kandi bakayubahiriza.”

Ubucuruzi bwa magendu ni icyaha gihanwa n’amategeko

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) riteganya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugera ku myaka (2) n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe.

Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.  

gasabo.net

 5,689 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *