Musanze: Bamwe mu baturage baracyafite imyumvire yo guca inzira mu mirima ya bagenzi babo.

Abaturage batuye n’abagenda mu mujyi wa Musanze, bishimira ko imihanda yo muri uwo mugi irimo gukorwa neza, ku buryo isura y’uyu mugi irushaho kuba nziza uko iminsi ihita,ariko hari abagifite imyumvire yo kunyura mu mirima y’abaturanyi kandi bazi neza ko nta nzira ihari ndetse nta niyateganyijwe kuri master plan y’umujyi w’Akarere ka Musanze.

Nubwo iki kibazo gikunze kugaragara mu mujyi wa Musanze ariko inzego zibanze zikunze kugira abaturage inama yo gukoresha inzira nyabagendwa zisanzwe atarizo bihimbiye ubwabo mu masambu y’abaturanyi babo.

Mu mudugudu wa Muhe higeze kugaragara ikibazo cy’abaturage bakoze inzira mu murima w’umuturage kuko utakoreshwaga , umaze kugurwa na rwiyemezamirimo ngo hashyirwe ibikorwa by’amajyambere  abaturage bawe unzira .

Nkuko namwe mubyibonera kuri iyo foto ya master plan mu bibanza no 6315;2042; 2043; 2063 na 2040 usanga aho umuhanda uri nta kibazo nkuko hari abavuga ko bafungiwe inzira.

Rwiyemezamirimo M Claire waguze ubwo butaka mu rwego rwo kububyaza umusaruro avugana n’ikinyamakuru Gasabo yavuze ko nta kibazo cy’inzira gihari kuko iri ku ruhande hagati y’ubutaka bwe n’ubwumuturanyi we Gratien.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’umudugudu wa Muhe yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko abaturage bavuga ko bafungiwe inzira babeshya , kuko nta nzira yigeze ishyirwa muri iriya sambu ngo ahubwo ni abaturage ku giti cyabo bayishyizemo .

Ati:”Ubutaka bumaze kwegukwanwa na rwiyemezamirimo MC ngo ashyiremo ibikorwa by’iterambere byabaye ngombwa ko abaturage bahabwa inzira ku ruhande badakomeje kwangiza ubutaka bw’abandi.Ikindi kandi hano muri Musanze imihanda iri gutunganwa .

Minani umuturage wo mu murenge wa Muhoza, yagize ati “Imihanda muri uyu mujyi wa Musanze uko bwije nuko bukeye usanga yubakwa ikarushaho kuba myiza, nkange aho ntuye muri Susa, nari nzi ko nta munsi n’umwe umuhanda uzahagera ariko kuri ubu imihanda y’amapave irahubatswe.

Yakomeje agira ati:“Imihanda iri kubakwa muri uyu mujyi wa Musanze, yongereye ubuhahirane kuko kwambuka imigezi ya Rwebeya na Muhe byari ibibazo, ubu bari gushyiraho ibiraro, ndetse n’amatara ku mihanda yubakwa, ubu ubona ko hari amatara ku buryo umuntu agenda nijoro yizeye umutekano we nta kibazo, abantu rero banyura mu masambu y’abandi bashyiramo inzira zitari ngombwa bagomba guhanwa kuko ni kurengera kuko abaturge twahawe imihanda izwi kandi myiza. ”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *