Abahinzi bo mu gishanga cya Rurambi nta kibazo bafite ahubwo inyungu za bamwe zikomeje kubayobya

Muri ibi bihe  imvura idasanzwe  yaguye  ku buryo butunguranye , ku buryo  yateje umwuzure wangije bikomeye imyaka y’abaturage , mu bishanga bitandukanye mu Rwanda  cyane  ahahingwa umuceli.

Bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Rurambi mu Karere ka Bugesera batangarije ikinyamakuru Gasabo ko  nubwo iterambere mu by’iteganyagihe rikomeza kwiyongera ariko bigaragara ko ntawukwiye kuryizera burundu, nk’uko byagaragaye mu minsi ishize ubwo abahinzi bagiye bamenyeshwa ibihe by’ihinga no kwitegura imvura ariko ibintu bikaza guhinduka hamwe na hamwe mu gihugu imvura  ikaba nyinshi cyane , ikangiza imyaka bigatuma bagira igihombo.

Bakunzi , umuhinzi akaba n’umworozi w’amafi ndetse akaba n’umujyanama w’Ubuhinzi  mu Karere ka Bugesera yabwiye  ikinyamakuru Gasabo.com ati ” Uyu mwaka twahuye n’ikibazo cy’amahindu n’imvura nyinshi, yangije  imirima  ndetse hamwe yatenguye amazu amwe yasenyutse andi araguruka.Hano mu Karere ka Bugesera igishanga cya Rurambi cyarimo umuceli cyaruzuye  ndetse n’ibyuzi  byarengewe amafi  aragenda, ibishyimbo n’ibigori byari ku misozi no mu kabande birangirika  .”

Aba bahinzi biganjemo abibumbiye muri Koperative CORIMARU (Coopérative des Riziculteurs du Marais de Rurambi), bavuga ko imvura imaze kuba nyinshi  ubuyobozi bw’Akarere , na RAB bagerageje gukumira amazi bashyira imifuko ku rugomero , biranga biba ibyubusa kuko amazi yaturutse mu ruzi rw’Akagera yabaye menshi cyane.

Bamwe muri abo baturage bakomeza bavuga ko  kuba urugomero rwararengewe byatewe n’amazi menshi y’imvura igwa mu Rwanda hose cyane cyane ko amazi yose aturuka ku misozi myinshi yo mu Rwanda yisuka mi migezi imena  mu Akagera ajya mu ruzi rwa Nil mu Misiri.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage batagombye kumva ko batereranwe kuko byose byatewe n’ibihe by’ikirere byahindutse .Kuba abahinzi bavuga ko bari batse inguzanyo banki, ubuyobozi buvuga ko buzabafasha kumvikanisha ikibazo cyabo na banki , kuko ikibazo bahuye nacyo si ubuyobozi cyangwa izindi nzego za leta zakibateje kuko  byatewe n’imihindagurike y’ikirere idasanzwe.. .

Meya Mutabazi Richard ati “Tuzafasha abahinzi gusobanurira iki kibazo Banki zabahaye inguzanyo ngo badakatwa amafaranga yo gutinda kwishyura; tuzabunganira kubona imbuto, ifumbire n’imiti mu gihembwe kindi k’ihinga, kandi tuzakurikirana sosiyete y’ubwishingizi barimo kugira ngo ibiri mu masezerano byubahirizwe.”

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Akarere, avuga ko Bugesera ifite ibishanga biri ku buso busaga hegitari ibihumbi 20, gusa ngo izujuje ubuziranenge bwo kuba zahingwaho nta nkomyi ntizigeze kuri Ha 2000, bivuze ko hari hegitari zigera ku 18,000 zitujuje ibisabwa ngo zibyazwe umusaruro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *