Rucagu umugabo w’inararibonye muri politiki mu gukorana n’ingoma zose

 

Bamwe mu bazi Rucagu Boniface batangaza ko ari umugabo w’inararibonye mu gukora politikiku buryo azi kwitwararika mu kugendana n’ibihe yirinda za serwakira z’impeshyi.

Ngo niwe mugabo wavuzwe mu itangazamakuru cyane cyandika ku ngoma ya Habyarimana ndetse n’iya FPR-Inkotanyi.

Ngo mu buzima bwe ntihabura abamuvangira bashaka kumuteranye n’ubutegetsi.Ku ngoma ya Habyarimana yaranditswe cyane  kugeza ubwo ngo bahimbaga inyandiko bakazimutwerera  ariko ubundi nawe agatanga ibitekerezo bya politiki ( mwisomere hasi).

Amaze yahabwa kuyobora Ruhengeri, ngo yabayeho mu buzima bugoye aho yashobora kuraswa umunota runaka.Rucagu Boniface wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2009, ngo akiri Perefe wa Ruhengeri yarwanyije abacengezi bari barayogoje aka gace.

Rucagu  ati “Abacengezi banyaze inka zanjye 20 zabaga ahitwa Nyamugari mu Murenge wa Nemba, baraje barazitwara icyo gihe ndibuka ko zari zifite inyana 10 zari zavutse zitaramara icyumweru, gusa inyana zo ntibamenye aho ziri, za nyina zigiye inyana nazo zishwe no kutabona amata.”

Yungamo ati “Uretse gutwara inka zanjye, abacengezi bantwikiye imodoka hafi ya Musanze, barayigose bagira ngo ndimo, bagiye kubona babona sindimo, umushoferi wanjye nari nayimuhaye ngo ajyane umuturage ahura nabo (Abacengezi) barakaye, bahamagara abaturage bati nimuzane ibiti n’ibishangara tuyitwike, gusa umushoferi yarabacitse ariruka, niwe wavuze ko abacengezi bayitwitse.”

Yanavuze ko yarashwe ubwo yari ayoboye inama abantu batatu bakahasiga ubuzima, babiri bagakomereka, ariko we ararusimbuka atanakomeretse.

Iyo avuga ibi agira ati “Nari muri Gakenke, twakoze inama y’abaturage, hari haje nk’abaturage barenga ibihumbi 20, uziko ahari abayobozi haba hari n’amahema, ayo rero niyo yatumye abacengezi bamenya ko ariho turi, bahise bohereza amasasu aho twari turi abaturage bariruka, njye aho nari nicaye nahise mvuga nti ubu ndirukankana n’abaturage, nzongere njye imbere yabo mvuge ijambo? Nyuma ngiye kureba nasanze amasasu yamaze kwica abantu batatu, abandi babiri bakomeretse, mu buzima bwanjye nibwo nari ndambaye hasi ku butaka.”

 956 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *