AFCON:Burya koko ibyago n’agahinda nibyo byishimo bya bamwe,Congo na Nigeria mu byishimo naho Angola na Gineya mu gahinda

Byari bigoye kubigeraho  kuko  Congo (RDC) yatsinze iya Guinea ibitego 3-1, yiyushe icyuya.

Ku munota wa 16 Syli National yahise ibona penaliti maze urushundura rwa Les Léopards ruba ruranyeganyeze, maze abarebaga umupira bati aka Congo karabaye pe!.

Kera kabaye nibwo ku  munota wa 27, Congo yakangutse maze kapiteni wayo  atera ishoti mu izamu mu buryo butunguranye maze abakongomani batangira kubyina Ndombolo  ya solo.

Umupira ku mpande zombi wakomeje gushyuha, ariko Gineya ikabona amahirwe akayica mu myanya y’intoki.Burya koko haba guhirwa ntihaba kuzinduka , bigeze ku munota wa 63 Yoane Wissa wa congo  yahise ahabwa amahirwe yo gutera penaliti ayinjiza neza maze ibyishimo by’Abakongomani bikomeza kuba munange.

Ku munota wa 82 nibwo Arthur Masuaku, yateye  ‘coup franc’ y’ishoti rikomeye ihita yijyana mu izamu, ubwo inkuru mbi iba isakaye i Conakry ko  Congo igeze muri 1/2.

Uwitonze Captone 

uwitonzecapiton@gmail.com

 5,345 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *