Rusesabagina akwiye kuryozwa ibyo yakoze ashinga imutwe MRCD na PDR-Ihumure,ihungabanya ubusugire bw’u Rwanda

Mu mpera za  Kanama nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina, nyuma y’igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa kubera ibyaha bitandukanye akurikiranyweho, birimo n’iby’iterabwoba.No kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza icyo yafatiwe ni  disikuru yatangaje yifuriza abayoboke be Noheri nziza n’umwaka mu shya wa 2019, avuga ko nta joro ridacya,  ngo bari hafi guhirika ubutegetsi bwa Kagame.

Rusesabagina ati:”Bacunguzi mukomeze mube maso,  umwanzi aracyari wa wundi kuva muri 1990, ngirango murabona ko turi hafi gukomanga mu marembo ya Kigali , tugakuraho ubutegetsi bwa Kagame.Nkaba nifuriza ingabo z’umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR, nshimira n’abandi bafatanyabikorwa badutera inkunga zitandukanye guhirika ubutegetsi bwa Kigali”.

Kuva mu kwezi kwa Mata 1994, aho agereye  muri Hotel des Mille Collines  avuye muri hotel des Diplomates ahari ibiro bya guverinoma y’abari  bariyise iy’abatabazi.Yasanze harahungiye abantu benshi bahigwaga harimo na 2, baje kuba ba Minisitiri b’Intebe y’Ubumwe bw’Abanyarwanda :Hon.Makuza Bernard na Hon.Dr.Rwigema Pierre Celestin .

Bamwe mu bazi neza Rusesabagina  muri icyo gihe , babanye nawe n’abakoranye bavuga ko Paul RUSESABAGINA yakoreye Leta yateguye Jenoside nka maneko, mu guhiga no gutoteza Abatutsi guhera mu kwezi kw’Ukwakira 1990 ubwo FPR-INKOTANYI yatangizaga urugamba rw’intambara yo kubohoza igihugu.

Bakomeza bavuga ko nta ruhare na ruto Paul RUSESABAGINA yagize mu gukiza Abatutsi muri 1994 n’abandi batavugaga rumwe na leta ya Habyarimana .

Ahubwo aho agereye muri Hotel Mille Collines, yakoresheje abakozi inama, abasaba gusohora mu byumba abantu bose barimo badafite ubwishyu, bakaryama mu birongozi (corridor). Umuntu wabaga adafite ubwishyu, Paul RUSESABAGINA yamusinyishaga sheki y’ingwate ku gahato.

Mu gihe Paul RUSESABAGNNA yamaze kandi acunga iyi Hotel, yaranzwe kandi no gufatanya n’abayobozi bakuru b’Interahamwe n’abayobozi b’ingabo za ex-FAR bari ku isonga ya Jenoside. Ubwo bufatanye hagati ya Paul RUSESABAGINA n’ibikomerezwa byo muri Leta y’u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro Hon. Makuza Bernard waje kuba  Perezida wa Sena, yahaye Radiyo Rwanda tariki ya mbere Nzeli , nk’umwe mu bazi neza Rusesabagina yavuze ko Rusesabagina akaunda amafaranga kurusha ubuzima bw’abantu.

Ati “Nari nakubiswe navunaguritse, noneho ambona ntungutse, yari hariya binjirira [muri hotel] bita muri ’Lobby’, arandeba aravuga ati ’ndebera ba conseillers (abajyanama) ba Agata, ngo ‘aba bose n’abandi nibo baduteje ibi bibazo dufite ubungubu.”

Nyuma yo kugera muri iyi hotel, Rusesabagina ngo yatangiye gushyira ku nkeke abari barayihungiyemo abasaba amafaranga, akavuga ko utayabona amusohora akamuta hanze.

Yakomeje agira ati “Kuri we ntabwo yabifataga nk’ubuhungiro ahubwo yabifataga nk’uburyo agomba kubonamo amafaranaga kuko hari n’abayamuhaye, abari bayafite birumvikana, kuko abantu ntabwo bahungaga bafite amafaranga, ariko n’abatari bayafite bagiye bamusinyira impapuro, z’igihe bazayamuhera.Biriya yadukoreye  ni ubuhemu .Ibaze nawe,  abantu bari muri ako kaga  aho kubatabara ukabishyuza.”

Naho Dr Odette Nyiramirimo wahoze ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, avuga ko mbere umuryango we n’uwa Rusesabagina bari inshuti cyane. Akaba yarakoranye n’umugore wa Rusesabagina, Thacienne Mukangamije muri CHUK, mbere y’uko we n’umugabo we Dr Gasasira Jean Baptiste bashinga ivuriro ’Le Bon Samaritain, benshi bahazi nko ’Kwa Gasasira’.

Nyiramirimo ati: ” Kimwe n’abandi bantu batandukanye, nahungiye muri Hôtel des Mille Collines ku wa 27 Mata 1994, umugabo wanjye  n’abana bahagera ku munsi ukurikiyeho bafashijwe na Nzaramba François wari Lieutenant mu ngabo z’icyo gihe, ubu ni umuganga mu bitaro bya gisirikare. Twabaga mu cyumba hafi  abantu nka 27, tukakarya ibiryo byo mu bikombe. Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe niko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n’agasheki mu mufuka, nagasinyeho k’amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines.”

Bamwe mu barokokeye muri Mille Colline bavuga ko Rusesabagina agomba gukanirwa urumukwiye kuko yahemukiye igihugu cyamubyaye akigambanira ndetse ntiyatabara n’abamuhungiyeho mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri  Mata 1994.Nyuma yigamba ko yarokoye abantu abinyujije muri Filimi yitwa Hôtel Rwanda aho yavuga ko yagiriye neza impunzi zari zarahungiye muri Hotel yari akuriye yitwa Mille Collines mu gihe cya Jenoside y’Abatutsi muri Mata 1994, kandi ari uburyo bwo kwishakira ifaranga.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *