Musoni celestin akomeje gukora ihohotera mu muryango we

Bamwe mu baturanyi bati:”Usenya urwe umutiza umuhoro: Musoni celestin akomeje gukora ihohotera mu muryango we agakingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge.”

                                               Musoni Celestin  ( Photo:net)
Mugihe Leta y’u Rwanda n’isi yose bamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa n’irindi ryose rikorerwa igitsina gore ,hari bamwe batabikozwa. Amakuru amaze iminsi acacaracara mu itanagzamakuru yumvikanamo ko Gitifu w’umurenge yasambanyije umugore.Aha rero niho hagaragayemo ikinyoma kuko byaje kugaragaramo gushaka kwikingira ikibaba cya Musoni Celestin.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Intandaro y’ibi bibazo byose byaje kugaragaramo ihohoterwa ryakozwe na Musoni .Andi makuru yaje kugenda yerekana ko inkuru zavuzwe kuri Gitifu zari ibihimbano ,naho igitangazamakuru BTN TV cyerekanye uwacitse akaboko ari no mu bitaro.hamwe n’umugore. Aya makuru akimara gusakara hirya no Hino nibwo,twaganiriye nabo munzego zizewe zikorera mu karere ka Nyarugenge , badutangarije ko baje gusanga uwo BTN TV yerekanye yacitse akaboko ndetse akaba ari no mubitaro ari uwo bahimbye ndetse n’umugore berekanye byagaragaye ko atari uwa Musoni Celestin.”

Bamwe mu bumvise iyi nkuru ndetse bakayibona no kuri TV bibaza byinshi bati:”Ni kubera iki, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ntaratanga ishusho y’iki kibazo cyo mu murenge wa Nyamirambo,ngo anerekane uko iki kibazo cyakemurwa. Ibi bivugwa hashingiwe ku mvugo yavuzwe na Musoni Celestin ,aho yashimiraga umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge.”

Mu gihe hataratangwa umuti w’iki kibazo bivugwa ko iperereza ririho rikorwa kuri iki kibazo cyo mu murenge wa Nyamirambo,nubwo ntacyo babitangazaho kinini ,ariko hamaze kumenyekana ko ibyavuzwe na Musoni Celestin byuzuyemo ibinyoma ,hagamijwe kuyobya uburari bwibyo yakoreye umuryango we.
Bamwe mubo dukesha amakuru ni uko ubu Musoni Celestin agomba kwitaba Ubugenzacyaha kugirango asobanure ibyo akekwaho. Uko bizagenda bishyirwa ahagaragara tuzabibagezaho.

 11,192 total views,  15 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *