Amajyaruguru: Urubyiruko rw’abanyeshuri rwahawe ibiganiro ku gukumira ihohotera rikorerwa mu muryango

Urubyiruko rugera hafi ku bihumbi 3 rwiga mu mashuri abaza n’ayisumbuye rwo mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru aritwo Gicumbi, Burera, Musanze, Rulindo na Gakenke; rwahawe ibiganiro bigamije kurukangurira kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohotera rikorerwa mu muryango; ryaba irishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa n’irikorerwa abana n’irindi.

Ibi biganiro babihawe mu rwego rw’ubukangurambaga “Police week”  Polisi y’u Rwanda irimo ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye ndetse n’abaturage; hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu nsanganyamatsiko igira iti:” Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizerimana, yavuze ko ubu bukangurambaga mu mashuri anyuranye muri iyi Ntara, bwatanzwe n’abayobozi ba Polisi mu turere bafatanyije n’abayobora  za Sitasiyo za Polisi muri utwo turere ndetse n’abashinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego (DCLOs).

CIP Twizerimana yagize ati:” ubu bukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango bwatanzwe ku itariki ya 1 Kamena; kandi bwanitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse na bamwe mu baturage begereye ibyo bigo. Uretse aba banyeshuri, twari tumaze n’iminsi tunaganira n’ibindi byiciro by’abaturage barimo abakora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, abatwara abagenzi, amashyirahamwe anyuranye ndetse n’abandi; bose twabakanguriye kugira  uruhare mu gukumira no kurwanya ihohotera ryo mu ngo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko muri ubu bukangurambaga basobanuriye abanyeshuri amoko atandukanye y’ihohotera harimo iryo ku mubiri,ku mutima no kubuzwa uburenganzira ku mitungo. Basobanuriye kandi abo banyeshuri ingaruka z’iryo hohotera ndetse n’ingamba buri wese yafata mu kurirwanya; harimo cyane cyane gutanga amakuru kuri Polisi no ku zindi nzego no kudahishira ahakorerwa ihohoterwa iryo ariryo ryose.

biserukajeandamour@gmail.com

 1,312 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *