Kubera ingaruka na Coronavirus abasoreshwa bakuriwe akayabo ka miriyari eshanu ( 5.000.000.000 .000 frws)

 

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho miliyari zirenga 5Frw z’umusoro, inyungu z’ubukererwe n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, ku basoreshwa batabashije kwishyurira ku gihe bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Aba basoreshwa ntibabashije kwishyurira igihe umusoro ku nyungu wa 2019, ndetse no kumenyekanisha umusoro wa Werurwe, Mata na Gicurasi 2020 kuko icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora ibikorwa byabo.

Ubwo muri Werurwe icyorezo cya Coronavirus cyageraga mu Rwanda, ibikorwa hafi ya byose byarahagaritswe ku buryo byagize ingaruka ku bacuruzi bishyura imisoro.

Ibaruwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yandikiye Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), icyemerera kuvaniraho umusoro, inyungu z’ubukererwe n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi, abasoreshwa bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Abakuriweho umusoro, inyungu z’ubukererwe n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi bingana na 5,051, 140, 040Frw, ni abari ku rutonde RRA yoherereje Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Iyi Minisiteri ariko yatangaje ko ‘nyuma ya tariki 30 Nzeri 2020, abasoreshwa bazaba batarishyura umusoro fatizo wose, hazatangira kubarwa inyungu z’ubukererwe zibarirwa ku musoro fatizo, zikazatangira kubarwa guhera tariki 1 Ukwakira 2020’.

Ingingo ya 72 y’itegeko rigena uburyo bw’isoresha ivuga ku kuvanirwaho umusoro. Igena ko umusoreshwa ashobora kwandikira Komiseri Mukuru amusaba gukurirwaho umusoro, inyungu z’ubukererwe n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iyo afite ibibazo bikomeye bigaragaza ko nta bushobozi afite bwo kwishyura umusoro asabwa.

Iyo ubuyobozi bw’imisoro busanze icyifuzo cy’umusoreshwa gifite ishingiro, bushyikiriza Minisitiri raporo kugira ngo afate icyemezo ku bijyanye n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi n’inyungu z’ubukererwe, amaze kugirwa inama na Komite ishinzwe Politike y’imisoro. Iyo ari ugukuraho umusoro fatizo byasabwe, Minisitiri ashyikiriza raporo Inama y’Abaminisitiri ikabifataho icyemezo.

Kuvanirwaho umusoro bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibihabwa abantu bagaragayeho amakosa yo gutubya cyangwa kunyereza umusoro.

Iteka rya Minisitiri rigena uko kuvanirwaho umusoro bivugwa muri iyi ngingo bikorwa n’ibyangombwa ubisaba agomba kuba yujuje.

Si ubwa mbere Leta izirikana abasoreshwa bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus kuko hasubijwe umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bigo bito n’ibiciriritse mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ingaruka za coronavirus.

Guverinoma kandi yagiye ifata ingamba zo korohereza abasora, aho abakozi bo mu bigo by’amashuri yigenga bahembwa atarenze 150.000 Frw basonewe umusoro ku bihembo by’abakozi mu gihe cy’amezi atandatu (Mata- Nzeri 2020).

Abakozi b’abasora babarizwa mu bijyanye n’ubukerarugendo cyangwa amahoteli basonewe uwo musoro ku bihembo mu gihe cy’amezi atatu (Mata- Kamena 2020), ariko Leta ikaba igenda ireba n’uburyo cyakongerwa kugira ngo habanze habyutswe urwo rwego rw’ishoramari rwazahaye cyane.

Udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda twasonewe umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Igihe cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu zabonetse mu mwaka wa 2019 cyarongerewe. Nko ku basora bato n’abaciriritse cyiyongereyeho ukwezi kumwe kigeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi ko byagaragaye ko icyorezo cya Coronavirus kizatera igabanyuka ry’imisoro n’amahoro by’imbere mu gihugu, bitewe n’uko ibikorwa by’ubukungu nabyo byahungabanye.

Muri rusange, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 na 2020/21, u Rwanda ruzahomba miliyari 590 z’amafaranga y’u Rwanda (harimo n’imisoro) bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Kubera COVID-19, igihombo cy’imisoro mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019/2020 kizaba miliyari 86 z’amafaranga y’u Rwanda.
RRA yemerewe gukuriraho umusoro wa miliyari zirenga 5Frw ku basoreshwa bagizweho ingaruka na Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *