Mu itorero rya ADEPR, hagati ya Karuranga –Gatemberezi n’uruhande rwa Karangwa John , umwotsi uracumbeka
Aleruya, bakristu bene data, bavandimwe dusangiye gucungurwa kandi dutereje kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristu , mugire amahoro niba mudahagurutse ngo musenge mushikamye ndabarahiye Bayari irasenya Itorero rya Pantekote mu Rwanda , ADEPR (Association des Eglise de Pentecote au Rwanda)na kwambia.
Ayo ni amwe mu magambo y’abakristu n’abandi biyita abakozi b’imana basengera muri iryo torero bakurikirinira bugufi ibibera muri ADEPR.
Nkukobitangazwa na bamwe mu bashumba n’abakristu bo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda , ADEPR (Association des Eglise de Pentecote au Rwanda), ngo hagiye gushira imyaka ikabaka 20 havugwamo ibibazo bishingiye ku nda nini, indonke kwikubira ndetse n’ubushurashuzi…
Umwe mu bashumba utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Ni byo koko mu itorero rya ADEPR nta mwuka wa Pentekote ikibamo kuko, mwuka wera warakamye wacucumukamo ikigirwamana Bayari cyuzuye amafaranga.Byumvikane ko nta muhamagaro ukiba muri ADEPR, ahubwo ugiyemo wese , aba agiye kwishakiramo amafaranga. Niyo mpamvu nta bihanga 2 bitekwa mu nkono imwe kuko agakunze ababiri karabateranya.Byumvikane ko iyo babiri mu bayobozi bo muri ADEPR, bahuriye mu kigega ,igipfunsi kivuza ubuhuha.”
Uwo mushumba akomeza avuga ko ariyo ntandaro nyakuri yo muri ADEPR, kuva kuri Rev.Past.Uzabwimana Samuel kugeza muri iki gihe ADEPR, iyobowe na Rev.Karuranga Efrem.
Ati:”Uko iminsi igenda yicuma gukunda ifaranga bigenda bihindura isura muri ADEPR, nangwa na Tom Rwagasana , nubwo bavuga ko hari ibyo yaryaga muri ADEPR, bivugwa ko yaryaga ariko ntacure abandi .Naho muri ADEPR ya Karuranga EFREM n’imandwa ye Gatemberezi bivugwa ko bari guhekenya nako kurya inka yose, amahembe n’ibinono bagakanja abandi bagataha amara masa.”
Ubusambo n’inda nini ndetse no kwikubira ntibije muri ADEPR, mu gihe cya COVID-19, na mbere byakunze kuvugwa ko, hari ababona ubupasitoro batanze ka kaboro , Abayahudi bafumbatije Afande Yuda ngo abahe umuhungu wa BikiraMariya , Yesu kristu.
Pasiteri Karamuka , ni umwe mu bakunze kwandikira inzego zitandukanye za leta na perezidansi agaragaza bimwe mu bibazo byugarije Itorero ADEPR.
Umwe mu bapasiteri ati:”Ibyo mugenzi wacu Karamuka yakunze kugaragaza ntibyigeze hibabwa agaciro, cyane ko bivugwa ko hari bamwe mu bakozi bo hejuru basengera muri ADEPR, bagiye bitambika muri iyo dosiye.Twumva bivugwa ko uwitwa Mpumuro Bajeni , uvuka Musanze wabaye depite , ngo akaba akora ku muryango I Rusororo, yaba afite uruhande abogamiyeho yitwaje ko asengera muri ADEPR, ko ibibazo byose birimo abizi .Ikindi ngo hari kandi na bamwe mu bakozi ba RGB, nkwa Kangwagye Justice n’abandi bakora muri icyo kigo borosa amazi ku idosiye ya ADEPR, aho gukemuka igahora icumbeka urunturuntu.Nitumenya abandi tuzabatangaza ariko ikibazo kimenyekane nibura gikemuka.”
Iyo uganiriye n’abayobozi bakuru ba ADEPR, usanga buri wese yumva ntawamweguza kuri uwo mwanya bitewe n’izo ngufu zitandukanye buri wese afite mu nzego zikomeye zifite amadini n’amatorero mu nshingano zayo.
Nyuma yo kuhangana kwa Rev.Karangwa John na Rev.Past.Karuranga Efrem , bohererezanya inyandiko , ko umwe nta bubasha afite bwo kuyobora inama muri ADEPR, bamwe mu bakristu n’abashumba b’imidugudu n’amaparuwasi bavuga ko amazi atari yayandi nukoga mpagazi.
Umwe mu bashumba uyobora paruwasi utifuje ko izina rye titangazwa ngo atubikirwa imbehe, abana bakirwa bayura ati:”Ziriya mpapuzo ziterana amagambo hagati ya Karangwa na Karuranga , ubwazo zerekana ko Komite Nyobozi idakora neza.Kandi byaragaragaye ko hari igipande kimwe kiri kuri Karangwa ikindi kiri kuri Karuranga.Kandi ibyo bipande byose bifite ingufu .Urugero hano mw’itorero biravugwa ko SG.Gatemberezi ari ku ruhande rwa Karuranga, akaba amufata akaboko akamugeza ku bahungu bafite intugu zisobanutse mu gihe uwitwa Kayigamba Callixte perezida wa CA (Conseil d’Aminstration ) ya ADEPR, ari ku ruhande rwa Karangwa John atitaye ku bibazo bigeze kugirana .No kurwana ku nyungu ze cyane ko umugore we akora muri DOVE-Hotel kandi ntajya hasi ya 700.000 frwsku kwezi”
Si ibyo gusa ngo aho inzovu zirwaniye ibyatsi birangirika.Ngo kubera ihangana rya Karangwa na Karuranga ngo hari imirimo imwe yahagaze, kuko ngo umwe arasinya undi akanga .Bityo mu gihe bo bibwira ko bahimana ariko abakozi bo hasi baraharenganira.
Umwe mu bakozi ba ADEPR , ati:Kubera ihangana rya Karangwa na Karuranga n’ababashamikiyeho hari bamwe mu bakozi batarahembwa cyangwa abandi bantu bo hanze bakorana na ADEPR batarishyurwa kubera ko abasinya ku masheki batabikora.Murumva ko ibyo arukwica akazi nkana ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.Ikindi twumvise ko DAEF, Aurelie yashyize Karangwa John ku rutonde rw’abagomba guhembwa bigeze kwa Karuranga abitera utwatsi”.
Mu gihe bagaya Karurangwa Efrem kujya Iburayi kwimika Mboneko Corneille, hari ababona Karangwa afite uburengenzira ku mushahara we, ariko ngo byagera kwa Gatemberezi na Karuranga bakirebeshya I Nyanza.
Karengwa ati:”Njyewe ibyo mbaza si umushahara ni ibigenerwa abakozi b’Imana.Niba nkora nyuma nabaza ibyo ngenerwa ngo ninsobanure aho nari ndi.Mu gihe ntarasobanura nkabona indi baruwa ivuga ngo sinemerewe gukoresha inama kuko nari mfunzwe, murumva ibyo atarugushinyagura koko.Urambwira gusobanura aho maze iminsi nyuma ukongera ngo nari mfunzwe byumvukane ko gufungwa kwanjye ubifitemo uruhare.Ikindi niba uvuga ko nari mfunze , ibyo ngenerwa n’amategeko n’imodoka ukabijyana hanyuma ku nzu nasizemo umugore n’abana ukahasiga umuzamu uhemba ibihumbi mirongo inani na bitandatu (86.000 frws) bisobanura iki?”( Iyi nkuru ni igice cya mbere icya 2 ni urutonde rufasha Karuranga Efrem, turacyarusuzuma neza, ok)
4,715 total views, 1 views today