Muri APEFE Mweya nta kuri kutagira ifaranga.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ugushyingo , ku rukiko rw’ubucuruzi i  Nyamirambo nibwo hasomwe urubanza mu gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Umulisa Clemence , ku ngwate Ndakaza Laurent yari yatanze muri Bk, mu buryo bw’uburiganya  mu izina rye nta succession de garentie  ya Association des Parents pour l’Education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya).

Harya umucuranzi yaravuze ngo  nta kuri kutagira ifaranga .Yewe birashoboka da!Mu gihe urubanza rwari rurimbanyije, umucamanza yababajije BK na Me Clemence icyo bashingiyeho bateza cyamunara bazi neza ko Ndakaza ingwate yatanze atari iye,   byongeye  kandi Marianne Mukankaka , uhagarariye APEFE Mweya  mu buryo bwemewe n’amategeko , yarabibamenyesheje bakabirengaho, barabuze ibisobanuro, barya indimi.None byose  birangiye ,urukiko rwemeje ko cyamunara igumaho.

Bamwe mu bakurikiye uru rubanza tariki ya 30 Ukwakira 2020, BK na Me Clemence bisobanura, babura icyo bavuga basubira mu magambo , bavuze  ko urubanza ari urucabana.

Umwe mu barukurikiye  urubanza utifuje ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we ati:”Dukurikije uko , tariki ya 30  Ukwakira 2020 , urubanza rwaburanwe, abaregwa bakabura ibisobanuro.Bakivugira ko  batazi madamu Mukankaka Marianne, uhagarariye APEFE-Mweya mu buryo bw’amategeko .Dutunguwe no kumva ababuze ibisobanuro batsinze.Bikaba bituma umuntu yibaza byinshi.Ese ni ubuswa bw’umucamanza, nibura se hari abamushyizeho iterabwoba bituma abogama.Yaba se, yaratinye izina BK, ngo adatangaza ko yatsinzwe, kandi ari  banki itinyitse mu Rwanda, bikamuviramo kwamburwa imbehe, abana bakirwa bambaye ubusa bayura.Niba atari bimwe muri ibyo , hakekwa ko yatamiye kuri ka bitugukwaha.Kuko hari benshi babisonzorokeramo ku rubanza ruburanwa akayabo k’amamiriyoni nkariya.”

Ikindi kidasobanutse mu isomwa ry’uru rubanza nuko  uwarusomye yibukije APEFE Mweya ko yajurira.Mu guca urubanza umucamanza akaba yavuze ko yasanze abashinze asosiyasiyo na agisiyo ari bamwe.Kuko abashinze agisiyo bari mu nama y’ubutegetsi ya asosiyasiyo.

Abanyamaryango ntibemeranya ni ibyavuzwe n’umucamanza  kuko bavuze kenshi  ko Ndakaza Laurent , ahimba agisiyo yafashe urupapuro rw,abanyamaryango ba asosiyasiyo arwomeka kuri agisiyo yashinze .Icyo nacyo akaba ari ikirego ubwacyo cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *