Umushinga wo gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19 wamuritswe ku mugaragaro n’imiryango itari iya Leta

Mu rwego rwo gukomeza gufasha ibyiciro by’abanyarwanda byibasiwe cyane n’ingaruka za coronavirus, ihuriro ry’imiryango ine itari iya Leta ryahurije hamwe imbaraga mu gufasha by’umwihariko abagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, aho bamuritse ku mugaragaro umushinga wo gutanga ibiryo n’ibikoresho by’isuku.

Uyu mushinga wamuritswe ku mugaragaro ku wambere tariki 22 Kamena 2020 ku rwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu karereka Gasabo, aho ku ikubitiro abagera kuri 200 mu 2000 bateganijwe gufashwa bahawe ibiryo n’ibikoresho by’isuku. Ni umushinga watewe nkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi binyuze mu itsinda bise ‘Team Europe’.

Abagenerwabikorwa b’ibanze b’uyu mushinga barimo abagore n’abakobwa bicuruza, abakora imibonano bayisangiye, imiryango itishoboye ifite abana bari munsi y’imyaka itanu (5).

Iyi miryango itari iya Leta uko ari ine igizwe na Strive Foundation Rwanda (SFR), Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na IhorereMunyarwanda Organization (IMRO) ku nkunga ya European Union (EU) ifite gukomeza gufasha ibyiciro by’abanyarwanda batishoboye bagera ku bihumbi bibiri (2000) nk’uko biteganyijwe muri uyu mushinga.

Muramira Bernard, uhagarariye ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iharanira ubuzima n’ubutabera, avuga ko bahuje imbaraga kugira ngo bafashe abaturage bafite ibibazo byihariye, bagizwe ingaruka na COVID-19, bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rwamagana n’aka Rubavu, bazirikana abatorohewe no kubona ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bagiye kubona uburyo batunga imiryango yabo igizwe n’abana batari bafite ibyo kurya ngo kuko akazi kabo kahagaze kubera covid-19.

Ufitamahoro Alice avuga ko yatewe inda afite imyaka 17 ahita ava mu ishuri. Ubu yari atunzwe no gutunganya no gutaka ahakorerwa ubukwe n’ibindi birori, ariko icyorezo cya Koronavirusi cyatumye nta kazi yongera kubona, akaba atorohewe n’imibereho. Ashimangira ko iyi nkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku igiye kumukemurira bimwe mu bibazo by’ingutu.

Agira ati “izamfasha kugaburira umwana wanjye ndetse na barumuna banjye babiri tubana. Iyo umuntu afite ibimutunga ntawe ushobora gupfa kumushuka. Ibi kandi biradufasha gukomeza guhangana na Koronavirusi.”

Consolée utashatse kuvuga irindi zina rye, ahagarariye abagore bakora uburaya. Ashima cyane abagiraneza babahaye inkunga, kuko bazirikanye abagowe n’imibereho, muri ibi bihe bya COVID-19.

Ati «Hari bamwe muri twe bamaraga iminsi itatu batabonye ibyo kurya, ibyo bituma iyo babonye umugabo batitaye uko yaba ameze kose bemera kwishora ariko bakabona uko babaho. Ntawe uba agitekereza ko anashobora kwandura Koronavirusi. Iyi nkunga iradufasha guhangana n’iki cyorezo.»

Uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, Amb. Nicolas Belomo, avuga ko uyu mushinga ari igice cya Team Europe Response mu gufasha abanyarwanda bafite imibereho ikomeye muri ibi bihe bya COVID-19. Ashimira ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano kwita ku buzima n’ubutabera, kuba barategereje ku batishoboye bakaba baje kubashyigikira mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Agira ati “Dukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gufatasha abaturage mu rwego rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bibugarije. Dukorana kandi n’imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kuzuzanya n’inzego z’ibanze mu gufasha abaturage gukemura ibibazo biba bibugarije.”

Iyi miryango itari iya Leta uko ari ine (4) imaze igihe kirekire ikorera hamwe ubuvugizi kuva 2010 kugeza uyu munsi ikaba yarashoboye kuvana ibihano byari biteganijwe ku bagore n’abakobwa bicuruza ndetse n’abahuza ibitsina babisangiye mu mategeko mpanabyaha.Ubu iyo miryango nanone irimo kurwanya akato n’ihezwa rikorerwa abagore bicuruza n’abahuza ibitsina babisangiye mu baturage.

Biseruka Jean d’Amour

Amafoto atandukanye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *