Mu nkambi ya Nyabiheke Croix-Rouge Rwanda yatanze ubufasha butandukanye yigisha impunzi ibyiza by’akarima k’igikoni

Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta, yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa mu nkambi ya Nyabiheke.Kubera ko muri iyi nkambi harimo impunzi nyinshi , Croix-Rouge y’u Rwanda yabahaye ubufasha bw’ibanze bwo kubageza kwa muganga n’ibindi byoroheje byo kubitaho mu buzima bwabo bwa buri munsii
Mu rwego rwo kwita ku babaye kurusha abandi ( Venerable refugees) , Croix-Rouge y’u Rwanda, yahaye abaturage amafaranga biyubakira amazu, isana amazu 111, yubaka n’andi mashya 50.

Kayitesi Sixbert ati:”Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta yubatse ubwiherero 151 ku baturage bo mu Tugari twa Nyabicwamba, Gatsibo na Mugera duhana imbibi n’inkambi ya Nyabiheke. Ikindi Croix-Rouge y’u Rwanda iha abaturage amafaranga ( cash for work methodology) bakiyubakishiriza amazu andi bakaguramo amatungo magufi:ihene, ingurube, inkwavu n’ibindi… “

Mu rwego rwo gutanga ibikoresho by’ibanze Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze matora magana inani ku baturage 800 n’ibiringiti 1500 ku bantu 2500.Abagore ibihumbi biriri, umwe umwe yagiye ahabwa igitenge.Naho abakobwa 4500 bahawe ibikoresho bifashisha mu rwego rwo kunoza isuku , mu gihe cyabo ngarukakwezi (menstrual hygiene).

Muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Croix-Rouge y’u Rwanda yaguriye abaturage imirima yo guhinga ingana na hegitare eshatu, bakaba bamaze gusarura bwa mbere, bahinze bwa 2.Aborozi batewe inkunga biyubakira ibiraro bagurirwa inka n’ubutaka bwo kororeraho.Naho koperative y’ubudozi yigishijwe kudoda ikodesherezwa inzu, igurirwa imashini, bakaba bageze kure bikorera.

Impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke zasobanuriwe ibyiza by’ akarima k’igikoni ( Kitchen Gardens) kuko gafatwa nk’urukingo rw’imirire mibi.

Sankara,umwe mu baba mu nkambi ati:” Croix-Rouge y’u Rwanda yatubwiye ibyiza byo kurya imboga kuko mbere,  bamwe  ntibari bazi akamaro ko kurya imboga.Croix-Rouge Rwanda  yigishije abaturage gukora uturima tw’igikoni, itanga   ifumbire n’ibindi byose, abaturage bakeneye muri icyo gikorwa.Byatumye nta mirire mibi ikiba muri iyi nkambi.”

Kayitesi Sixbert ,Umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda n’umuyobozi w’inkambi ya Nyabiheke  mu bikorwa b’iterambere  ati:”Abaturage bakanguriwe  ibyiza byo kurya imboga, bigishwa gukora  akarima k’igikoni.Hano  mu nkambi  bikaba byaragabanije cyane ibibazo by’imirire mibi ndetse bikanatuma urujya n’uruza rw’impunzi zajyaga kugura imboga hanze y’inkambi rugabanuka.”

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, hakozwe ubukangurambaga mu kucyirinda hakoreshejwe mobile radio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *