Rukara : Bakomeje ingamba zo kwirinda COVID-19, biteza imbere

Rukara ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Kayonza , mu Ntara y’Iburasirazuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Nkunzurwanda John yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko nubwo turi mu bihe byo kwirinda icyorezo cya corona virus, abaturage bo muri uwo murenge bakomeje guhashya icyo cyorezo biteza imbere, ndetse abaje ku Murenge bahabwa serivisi yihuse.

Nkunzurwanda John , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara ati:” Tugenda dukangirira abaturage kutirara  kuko icyorezo kigihari.Twabwiye abaturage ko bagomba kwambara agapfukamunwa neza , ko  batagomba kugashyira ku kananwa no mu mufuka, tukababwiriza gukaraba intoki ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu kiriziya  no gushyira intera hagati y’abantu n’abandi, mbese  buri wese  ko agomba kubigira ibye.”

Mu rwego rw’ubwisungane, abaturage bakanguriwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza .

Muri ubu bukangurambaga abaturage bibukijwe ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangwa kubagize umuryango bose kandi ugatangwa bitarenze tariki ya 31 ukwezi kwa karindwi. Basabwe kujya batangira kwizigama, bazigamira mitiweli umwaka wa mitiweli ugitangira; ibyo bakabikora binyuze mu matsinda  cyangwa mu bimina aho  bizigama make make, umwaka ukarangira baramaze kwizigama mitiweli.

Nkunzurwanda  ati:”Duhora tubwira abaturage ko gutanga mitiweli ari inyungu zabo kuko uwatanze mitiweli atarembera murugo kandi n’iyo yarwaye yivuza ku mafaranga make.”

Aba baturage babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara bigishijwe guhinga uturima tw’igikoni, ku buryo bemeza ko imibereho yabo imaze guhinduka kubera kurya neza.

Nkunzurwanda John , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara ati:”Hari byinshi abaturage bigishwa  cyangwa bigakemurwa  bahereye aho batuye , mu masibo yabo, mu midugudu barimo , urugero  nk’akamaro k’akarima k’igikoni .Mbere  hari abaturage bataryaga  imboga , ariko bamenye ko kurya imboga n’imbuto ari uburyo bwo kuboneza imirire no kurandura  igwingira rikigaragara mu bana bari munsi  nibura y’imyaka 5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *