Gitega: Yatangiye akora amandazi none ageze ku rwego rwo gukora imigati

Mugenzi Jean Claude ni rwiyemezamirimo, utuye mu Kagali ka Kora, Umurenge wa Gitega , Akarere ka Nyarugenge , akaba yaratangiye akora amandazi akayacuruza none ageze ku rwego rwo gukora imigati.

Mugenzi yabwiye  ikinyamakuru Gasabo ko , muri iyi minsi yahagaritse imirimo mu rwego rwo gutunganya aho akorera nkuko yabisabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega ubwo bwamusuraga .

Mugenzi ati:”Natangiye nkora amandazi,none ngeze ku ntera yo gukora imigati.Impapuro zimpa uburenganzira bwo gukora imigati n’icyapa cyayo narabibonye, ndi gutunganya neza aho nzashyira ibikoresho byose nzifashisha nkora imigati.Ndi gushaka n’imashini ziyikora mu minsi iri imbere nzaba nzubukuye imirimo .”

Mugenzi  agira  inama urubyiruko  n’abandi bose  gukura amaboko mu mufuko bagakora bakirinda amagambo  bakihangira umurimo no guhorana intego zibaganisha ku iterambere.

 

Sangiza abandi iyi nkuru ............................................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *