Hongeye kuvugwa ishyamba mu Ikipe ya Rayon sports

Bamwe mu  bakunda siporo bakomeje kwibaza aho amakipe yo mu Rwanda agana.Byagera ku  ikipe ya Rayon sports bikaba agahomamunwa  katari Covid-19.

Umwe mu bafana ba Gikundiro ati:”Kuva  Muvunyi Paul yaza mu ikipe ya Rayon sports mu ntangiriro za shampiyona ya 2017/2018 nibwo hajemo ibibazo maze agiriwe inama na Me Zitoni Pierre Claver bigizayo komite bari basimbuye bayibeshyera ko ibarwanya.Ibi byagiye bicengezwa nabo bari bahaye ubutumwa bayobowe na Mugambi Gerard .Ntibyarangiriye aho kuko ikipe ya Rayon sports yaje kugabizwa Munyakazi Sadate, maze si ukuyishwanyaguza kurusha insibika  nibwo  RGB itabaye ,  imwirukanye amaguru adakora hasi.”

Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo. net avuga ko haba nibura  hari itsinda ritifuza ko komite iriho yayobora  mu mezi atatu.

Ubwo twaganiraga na bamwe mu bakunzi ba Rayon sports,batifuje ko  amazina yabo  atangazwa  bavuga ko muri hotel ya Muhirwa fredy ariho hashingiwe fan club Indatwa nk’imwe igamije kuba ikiraro cyo guhungabanya  komite ya Fidele na bagenzi be.

Umwe muri abo bagabo ati:”Uza ku isonga ni Munyabagisha Valens uyobora komite olempike nawe utorohewe kubera kutumvikana nabo bakorana. Hari Habarurema Vital  ushaka kuyobora ikipe ya Rayon sports ariko nta bushobozi  na Me Zitoni Pierre Claver wahuje Muhirwa fredy na Munyakazi Sadate.Undi uvugwa Itangangisha Bernard Alias King.Abazi urwangano rwari hagati ya Kamayirese Jean d’Amour uyobora fan club indatwa na Munyakazi Sadate ,akanareba umubano bafitanye asanga iyi komite ya Fidele izahura n’ibibazo.”

Abakurikirana uko komite ya Rayon sports yagiyeho,bakanareba abigize inyeshyamba rya Nyungwe nako rya Kibira   basanga Leta ikwiye kubihagurukira inzira zikigendwa.Bamwe mu bafana b’ikipe y’Imana basoza bavuga ko  biteye ubwoba.

Bati:”Ngo iyo ubonye  ibaruwa Munyakazi Sadate yigeze kwandika ashinja Muhirwa fredy kunyereza umutungo wa Rayon sports,akareba uko Muhirwa Fredy,  yahamagaye Kabayiza Zaky akamufata amajwi nyuma Migambi Gerad akagana ubugenzacyaha basanga ariyo nzira yo kunaniza komite.Ubu iryo tsinda riravuga ko ikipe ya Rayon sports yasenyutse kubera yibasiwe n’icyorezo cya coronavirus.”

Undi mufana  utifuje ko izina ritangazwa avuga ko ngo yumvise  bavuga ko  Migambi Gerard  yaba nibura yarsbabajwe n’uburyo umwana we yatijwe adakiniye ikipe ya Rayon sports.

Benshi mu bakuzi n’abafana  ba Rayon sports barasaba ko abashaka kongera kubateza ibibazo babireka bakubaka ikipe yabo, kugirango mu bihe biri imbere isubire mu marushanwa mpuzamahanga iyoboye  amatsinda, bitari gutsindira mu rugo gusa.

Rutamu Shabakaka

 1,299 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *