Abahoze mu mutwe wa FDLR, bongeye kwitaba urukiko

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo rwasubukuye urubanza  rwa Nkaka Ignace bita La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega bahoze  mu mutwe wa FDLR.

Nkaka Ignace bita La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega( Photo/net)

Bakomeje kwisobanura ku byaha baregwa, birimo kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo; Kwica abantu no kugaba ibitero ku baturage b’abasivili; Gukwirakwiza amakuru atariyo cyangwa icengeramatwara bigamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda mu bindi bihugu by’amahanga;Kugirira nabi ubutegetsi buriho; Kuba mw’ishyirahamwe ry’iterabwoba; Gukora iterabwoba ku nyungu za Politike; Ubugambanyi no kurema umutwe w’abarwanyi . Bakaba bunganirwa na Me Nkuba Milton wunganira Bazeye na Me Habimfura Elias.

Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamara ni we wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Tariki 01 Ukwakira 2020 ubwo baheruka mu Rukiko, Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamala ni wo munsi yatangiye kwiregura ku byaha akurikiranyweho.Yemeye Icyaha cy’ubugambanyi ngo kuko yemeye kujya mu mutwe (FDLR) wari ufite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa ngo yabikoze yigura kuko iyo atabikora yari kwicwa.

Uru rubanza ruba hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, Inteko y’Urukiko iba iri i Nyanza ku kicaro cyarwo, Ubushinjacyaha bukaba buri ku kicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru i Kigali naho abaregwa n’ababunganira baba bari kuri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Mbere iburanisha rigitangira, abunganira abaregwa bari batanze inzitizi zo kuba gereza ya Mageragere ikomeje kubabuza kwinjirana telephone mu gihe bagiye kuburana. Aba banyamategeko bavugaga  ko telephone ikoreshwa akazi kenshi nko kuba ari yo bifashisha kuri internet kugira ngo babashe kugera muri systeme ishyiwamo inyandiko zose zihuriweho n’Urukiko n’ababuranyi.

 

 

 905 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *