Musanze:Bamwe mu baturage ntibarasobanukirwa uko bakwishyura ubwisungane mu kwivuza bakoresheje telefone

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze,intara y’amajyaruguru,  barakifashisha ibimina cyangwa amatsinda ndetse na za sacco  mu buryo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihe hari uburyo  bworoshye bwashyizweho na Leta aho bishyura bakoresheje  telefone igendanwa.

Mukabosi Mariya, utuye mu murenge wa busogo, mu kagali ka Bisesero, avuga ko uburyo bwo  kwishyura ubwisungane mu kwivuza akoresheje telefone atarabukoresha;  ati “ubundi njyewe nshakisha uburyo nabona amafaranga namara kuyabona nka yajyana kuri sacco akaba ariho nyatangira; noneho  nkazajya kwirebera ku kigonderabuzima ko nanjye ndi ku rutonde rw’abayitanze.’’

Kayitesi Alice,  atuye mu murenge wa Nyange, akagali ka Kabeza, we avuga ko yahisemo kujya mu kibina ari bwo buryo bumworohera, iyo akeneye gutanga ubwisungane mu kwivuza. yagize Ati’’  njyewe nagiye mu kibina, aho ngenda ntanga amafaranga make make buri uko nyabonye,  nakuzuza ayo umuryango wanjye ukenera umuyozi w’ikibina akazayantangira.’’

N’ubwo aba baturage bombi bavuga ko batazi uburyo bakoresha telefone bishyura  mituelle,hari abandi bishimira gukoresha ubu buryo  bw’ikoranabuhanga  kuko bituma bagabanya  ingendo bakora  bajya ku kigo nderabuzima kwishyura akazanasubira  kureba ko ari ku rutonde rw’abishyuye.

Mukarusine Elina,  nawe utuye mu kagali ka Kabeza, yagize ati’’mbere najyaga kuyishyurira ku bitaro, nkazanasubirayo gukosoza nkarebako namaze kuyatanga. ariko ubu byaroroshye narishyuye nkoresheje telephone bahita bampa ubutumwa ko na maze kuyitanga’’.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima  mu karere ka Musanze  Nsabiyera Emile ( Photo:Gasabo)

Umuyobozi ushinzwe ubuzima  mu karere ka Musanze  Nsabiyera Emile, kuri iki kibazo cyo guta yagize ati ‘’ ubukangurambaga burakorwa,  bwo kuba bakwishyura  ubwisungane mu kwivuza bakoresheje telefone, kandi bamaze kubisobanukirwa.  Buriya akenshi bureba umuryango, ntabwo ari umuntu ku giti cye. Tukaba   tubasaba kwishyira hamwe nubwo bakoresha ibimina , ariko birangira bishyuye bakoresheje ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko  ikitaragerwaho ari ukuba  umuryango wakwishyura ku giti cyawo bakoresheje telefone ,nubwo inzira  ikiri ndende  bakaba bizeye kuzabigeraho binyuze mu bukangurambaga bazakomeza gukora.

Imibare itangwa n’ishami rishinzwe ubuzima  muri aka karere igaragaza ko  ubu kageze  ku kigero cya 84.4% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa mutelle.

Uwijuru Aimee Rosine

 

 1,004 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *