Abo Croix-rouge y’u Rwanda yahaye ubufasha bavuga ko byatumye bagira ubuzima bwiza

CroixRouge Rwanda nk’umufasha wa leta  ifite ibikorwa byinshi cyane birimo  gutabara imbabare, gutanga amaraso, kubakira imiryango itishoboye, gutanga ubufasha mu bijyanye n’isuku, imirire, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi .

Uretse umusanzu w’abanyamuryango ba Croix-Rouge, umuryango wishakamo ubushobozi buhoraho kugirango ugere ku nshingano zawo.Kuko  ifite ibikorwa bitandukanye  ibyaza umusaruro andi  mafaranga akava mu baterankunga. Croix-rouge y’u Rwanda nk’ umufasha wa leta ( auxilliaire du pouvoir publique), byose bikorwa ku bufatanye n’inzego za leta  nka MINEMA , MINALOC na MINISANTE.

Apollinaire Karamaga, Umunyamabanga Mukuru ( Secretaire  General)  wa Croix–Rouge y’u Rwanda, ahamya  ko Croix-Rouge Rwanda, ikora ibishoboka byose ngo ifashe abatishoye cyane cyane abahuye n’ibiza cyangwa abari bamerewe nabi mu bihe bya Gumamurugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Karamaga ati:”Kugirango ibi byose bigerweho nuko Croix-Rouge Rwanda ifite ubuyobozi bwubatse neza .Kuva kuri Komite nyobozi kugeza kuri  secretariat general .Iyi ikaba ifite za departments 5 zibarizwamo abakozi batandukanye n’abakorerabushake :Communication et diplomatie; Planning-Monitaring and Evaluation; OD (Organisation et Development; DAF na DAT (Direction d’Appui Technique).”

Karamaga akomeza avuga ko  kubera imikorere myiza no gutanga serivisi nziza byatumye Croix-Rouge Rwanda ushyira ingufu mu  bikorwa byo gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’ubukungu.

Ngo kugirango bigerweho , ibikorwa byose  bya  Coix- rouge y’u Rwanda bikorwa mu rwego rw’imihigo  kuva  ku rwego rw’igihugu , komite ya Croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’Akarere ku Mirenge kugeza kuri komite ya croix-rouge y’u Rwanda ku  rwego rw’Akagali .

Nkuko twabyanditse hejuru  ko Croix Rouge –Rwanda  ikorera mu turere twose tw’igihugu ifasha abaturage ,  yubakira abatagira inzu, gutanga amatungo. Ni muri urwo rwego twasuye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro na Karongi batishoboye babonye ubufasha bwa Coix-Rouge Rwanda.

Bamwe muri abo  baturage  babonye ubufasha bwa   Croix-Rouge  Rwanda , bavuga ko inkunga yabahaye , yatumye  bahindura ubuzima .

Yohani Gasumuna ni umuturage utishoboye wo Mu Kagali ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda , Akarere ka Rutsiro wabonye ubufasha bwa Croix-Rouge Rwanda.Nkuko bitangazwa n’umukorerabushake wa Croix-Rouge Rwanda muri uwo Murenge, Agatha Mukeshimana   ngo Croix-Rouge yahaye uwo muturage ingurube imwe ikaba imaze kororoka  ndetse nawe akaba yaroroje abandi 2.Yamwubakiye  ubwiherero imuha n’ubundi bufasha bw’ibanze.

Yohani Gasumauna , umusaza uri kumwe n’abasukuru be yahawe ingurube na Croix-Rouge Rwanda ( Photo:Captone)

Umukorerabushake Agatha Mukeshimana yereka Mazimpaka umukozi wa Croix-Rouge Rwanda itungo bahaye umuturage utishoboye.

 

Ingurube yahawe Yohani Gasumuna imeze neza cyane ( Photo:Captone)

 

Ubwiherero( WC) Croix-Rouge-Rwanda yubakiye umuturage utishoboye mu Murenge wa Murunda

Agatha Mukeshimana  , umukorerabushake avuga ko  mu Mudugudu wa Nyarucundura Croix-rouge y’u Rwanda yatanze ingurube 45 ku miryango 45 n’ihene 10 ku miryango 5 kuko umuryango umwe uhabwa ihene 2.Ayo matungo yose yagiye aziturwa , yitura abandi.

Mu mudugudu wa Gatare , CroixRouge Rwanda yatanze ingurube 20, hakaba harazitiwe ingurube 12 zihabwa imiryango 12.Hatanzwe ihene 4, haziturwa 2.

Mu Kagali ka Mburamazi, mu mudugudu wa Kariba, Croix-Rouge Rwanda yatanze ingurube 35, zibwaguye  zorozwa imiryango 12 .Hatanzwe  ihene 10 ku miryango 5, haziturirwa imiryango 2.

Mu Mudugudu  wa Rulimba , Croix-Rouge Rwanda yatanze ingurube 17 haziturwa 6 n’ahandi henshi nka Musongati mu Kagali ka Rugeyo,  Croix-Rouge Rwanda yatanzeyo amatungo magufi.

Muri uwo Murenge wa Murunda , Croix-Rouge  yubatsemo  ivomo rya kijyambere ku kigo cy’amashuri cya Gatoki.Rikaba rivomwaho n’abanyeshuri hafi 1041 biga muri icyo kigo n’abaturage basaga 100 begereye icyo kigo.

 

Ivomo rya kijyambere Croix-Rouge  yubatsemo  ivomo ku kigo cy’amashuri cya Gatoki.

 Mu rwego rw’iterambere muri uwo Murenge  wa Murunda , Agatha Mukeshimana  , umukorerabushake avuga ko Croix-rouge y’u Rwanda yakanguriye  abaturage kwibumbira mu makoperative y’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’imyuga itandukanye  ikabaha amafaranga bashora muri iyo  mishinga ibyara inyungu.Bakaba barigishijwe gutunganya uturima tw’igikoni.bituma bagira imirire myiza.

Croix-Rouge Rwanda yakanguriye abaturage guhinga uturima tw’igikoni.( Photo:Captone)

Abaturage bakaba barakoze itsinda  ryo kwizigama  no kugurizanya ryitwa “Tuzamurane.”Benshi  mu bagize iri tsinda  bashima Croix-Rouge Rwanda kuko yabateye inkunga, bakigira bikaba byaratumye babona uburyo bwo  kwizigamira.Ugize  ikibazo cy’amafaranga  cyo kwishyura  mitiweli cyangwa kwishyurira amashuri y’abana akaba aguza muri tsinda.

Hafi y’abantu bose babonye ubufasha bwa  Croix-Rouge Rwanda, bavuga ko byatumye bahindura ubuzima,bakaba bameze neza cyane cyane ibijyanye n’imirire kuko yabakanguriye kugira uturima tw’igikoni.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *