POLISI Y’U RWANDA NA MTN-RWANDA BATANGIYE UBUFATANYE MURI GAHUNDA YA GERAYO AMAHORO

Kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe  Gerayo Amahoro, ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda bose, baba abakoresha ibinyabiziga n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda icyo aricyo cyose cyateza impanuka. Ubu bukangurambaga bugeze ku cyumweru cya 26 mu byumweru 52 bugomba kuzamara.

Polisi kuva yatangiza ubu bukangurambaga  yagiye yunguka abafatanyabikorwa batandukanye,  bayifasha  gukwirakwiza ubu bukangurambaga kugira ngo impanuka zibera mu muhanda zigatwara ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga zikumirwe.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yagiranye ubufatanye na sosiyete y’itumanaho hano mu Rwanda (MTN-Rwanda), ni ubufatanye  bwo gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda kuvugira kuri telefoni, kohereza ubutumwa bugufi kimwe n’ibindi byose bikorerwa kuri telefoni mu gihe batwaye ibinyabiziga. Ibi kandi ntibireba gusa abatwara ibinyabiziga birareba n’abandi bakoresha umuhanda kwirinda kurangarira muri telefoni igihe bari mu muhanda, ubu bufatanye buzamara uku kwezi kose k’ugushyingo.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya MTN-Rwanda giherereye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo, kitabirwa n’abakozi ba MTN, umuyobozi wa MTN mu Rwanda Madamu  Mitwa  Kaemba Ng’ambi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji n’abandi bapolisi batandukanye.

Mu ijambo yagejeje ku bakozi ba MTN, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, yatangiye abasobanurira gahunda ya Gerayo Amahoro icyo yaziye n’igihe imaze, uburyo impanuka zo mu muhanda zihitana abantu haba ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu Rwanda by’umwihariko ikizitera. Yavuze ko  zimwe mu mpamvu zitera impanuka ari imyitwarire y’abantu; harimo gutwara basinze, gukubaganya utugabanyamuvuduko, kuvugira kuri telefoni n’ibindi.

CP Kabera avuga ko gutwara abantu bavugira cyangwa barangariye kuri telefoni biteza impanuka cyane, akaba ariyo mpamvu bifuje kugirana ubufatanye na MTN nk’urwego rushinzwe itumanaho.

Yagize ati: “Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bw’uku kwezi k’Ugushyingo bugamije gukangurira abanyarwanda bakoresha umuhanda kudatwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni, bohererezanya ubutumwa bugufi ndetse no kutarangazwa na telefoni, kuko bigaragara ko iyo uvugira kuri telefoni utwaye ikinyabiziga cyangwa ukoresha umuhanda ugenda cyangwa wambuka  bishobora kongera ibyago  byo kuba wakora impanuka.”

Yongeyeho ati: “Niyo mpamvu muri iki cyumweru twatangiye cya 26 turi gukorana na MTN, bikaba bizamara uku kwezi kose dukangurira abaturarwanda bose hirya no hino mu gihugu dukangurira abantu bose abatwaye ibinyabiziga, abagenda n’amaguru haba ari ku mbuga nkoranyambaga, kuri radiyo, televiziyo, mu binyamakuru kugira ngo abanyarwanda bose bagerweho n’ubwo butumwa.”

Yakomeje avuga ko bishimiye gukorana na MTN kuko izoherereza ubutumwa abakiriya bayo, abashoferi batwaye abantu, abagenzi bagendera muri ibyo binyabiziga n’abanyamaguru muri rusange ibibutsa inshingano zabo, iki kikaba ari igikorwa gikomeye cyane kigamije gusakaza iyi gahunda ya gerayo amahoro kandi yizeye ko ubutumwa buzagera kuri benshi.

CP Kabera yavuze ko  binyuze muri ubu bufatanye, buri  muturarwanda wese azabasha kurushaho gusobanukirwa uruhare rwe kubijyanye n’impanuka, kuba atayiteza abandi cyangwa ngo nawe ayiteze,  ariko ikigamijwe n’uko abantu babigira umuco mu rwego rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko  kuva gahunda ya Gerayo Amahoro yatangira, impanuka zahitanaga abantu cyane cyane mu modoka zitwara abagenzi zagabanutse. Yavuze kandi ko mu mwaka ushize impanuka zigera ku 2000 arizo zagaragaye zatewe no kuvugira kuri telefoni.

Yagize ati: “Ugereranyije kuva ubu bukangurambaga bwa gerayo amahoro bwatangira impanuka ziragenda zigabanuka kandi no kubahiriza amategeko n’amabwiriza birakurikizwa kuko iyo urebye uko abantu bambukira ahabugenewe cyangwa n’ahandi mu muhanda n’abatwaye ibinyabiziga uburyo bahubahiriza, ubona ubu bukangurambaga buri gutanga umusaruro.”

Umuyobozi wa MTN-Rwanda Madamu  Mitwa Kaemba Ng’ambi, yishimiye ubu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na MTN Rwanda kuko buzafasha benshi. Yavuze ko bidakwiye ko umuntu atwara ikinyabiziga akagenda avugira kuri telefoni kuko ngo ari umuco mubi.

Ati: “ Dufite abakiriya barenga miliyoni eshanu(5,000,0000) abo bose nituboherereza ubutumwa bugufi tubakangurira gahunda ya Gerayo Amahoro nabo bakabikangurira imiryango yabo tuzaba twigishije benshi. Si ibyo gusa kandi tuzacisha n’ubutumwa bugufi kuri Radiyo na televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga dukangurira abakiriya bacu kurwanya impanuka zo mu muhanda ziterwa no kurangarira cyangwa kuvugira kuri telefoni kuko atari umuco ukwiye kubaranga.”

Uyu muyobozi yavuze ko buri wese yubahirije ibyo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumusaba akabigira umuco, twanabiraga n’abana bacu bazadukomokaho bityo u Rwanda rukazaba uruzira impanuka.

source:police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *