Ni bande barebwa n’umusoro ku mutungo utimukanwa?
Umusoro ku mutungo utimukanwa ubarwa kandi ugatangwa na nyir’ umutungo, nyir’uburagizwe cyangwa undi muntu ufatwa nka nyir’ umutungo.
2. Ni ibiki bisoreshwa?
Umusoro ku mutungo utimukanwa ugizwe: Umusoro ku nyubako + umusoro ku kibanza: Iyo ikibanza cyubatseho. Umusoro ku kibanza gusa iyo nta nyubako iriho.
3. Igipimo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa giteye gute?
Umusoro ku kibanza
Igipimo cy’umusoro ku kibanza: 0-300 Frw /m2
(Metero kare) nyuma yo kwemezwa n’Inama
Njyanama y’Akarere.
Igipimo cy’umusoro cyagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere kuri buri metero kare y’ubutaka cyiyongeraho mirongo itanu ku ijana (50%) asorerwa ubutaka burenga ku bipimo fatizo by’ikibanza cyagenewe inyubako. Ikibanza cyose kidakoreshwa gicibwa umusoro w’inyongera w’ijana ku ijana (100%) urenga ku gipimo cy’umusoro. Umusoro ku nyubako.
INYUBAKO UMWAKA WA 1 (2019) UMWAKA WA 2 (2020) UMWAKA WA 3 (2021) UMWAKA WA 4 (2022)
Inyubako zo guturamo 0.25% 0.5% 0.75% 1%; Inyubako z’ubucuruzi 0.2% 0.3% 0.4% 0.5%; Inyubako zagenewe inganda,; ibigo by’ubucuruzi bito bitovn’izindi nyubako zitavuzwe 0.1% 0.1% 0.1% 0.1%.
Ni gute namenya Umwaka w’isoresha?
Umwaka w’isoresha ni umwaka utangira itariki ya mbere Mutarama kugeza kuwa 31 Ukuboza bui mwaka. Imitungo itimukanwa isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa Imitungo itimukanwa ikurikira isonewe umusoro ku mutungo utimukanwa:
i) inyubako imwe nyirayo yageneye guturamo nk’icumbi rye, hamwe n’inyubako ziyunganira
mu kibanza cyagenewe guturwamo n’umuryango umwe. Iyo nyubako ikomeza kubarwa nk’icumbi rye n’iyo yaba atayituyemo ku mpamvu zitandukanye; KG 4 Ave 8, Kimihurura, P.O.Box 3987 Kigali, Rwanda 3004 www.rra.gov.rw @rrainfo
RWANDA REVENUE AUTHORITY
TAXES FOR GROWTH AND DEVELOPMENT
ii) imitungo itimukanwa yahawe ibyiciro by’abantu batishoboye yemejwe n’Inama Njyanama
y’Akarere;
iii) imitungo itimukanwa ya Leta, iy’Intara, iy’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ndetse n’ibigo bya Leta, keretse iyo iyo mitungo ikorerwamo ibikorwa bigamije kubyara inyungu cyangwa by’ikodeshagurisha;
iv) imitungo itimukanwa itunzwe n’ambasade zihagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda iyo ibyo bihugu bihagarariwe bitaka umusoro ku mutungo utimukanwa w’ambasade z’u Rwanda mu mahanga;
v) ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi iyo bufi te ubuso buri munsi ya hegitari ebyiri (2ha);
vi) ubutaka bugenewe kubakwaho amazu yo guturamo ariko nta bikorwa remezo by’ibanze byahashyizwe;
6. Ni ryari umusoro ku mutungo utimukanwa wishyurwa?
Umusoro ku mutungo utimukanwa umenyekanishwa ukanishyurwa bitarenze tariki 31 Ukuboza buri
mwaka.
7. Igihe cy’igena ry’agaciro k’imitungo itimukanwa
Itariki y’igenagaciro ry’imitungo itimukanwa ni iya mbere Mutarama mu mwaka wa mbere w’isoresha.
Agaciro k’imitungo itimukanwa kagenwa buri cyiciro cy’imyaka itanu (5). Kagizwe n’agaciro ku isoko k’inyubako n’ak’ikibanza.
8. Uburyo igenagaciro ry’imitungo itimukanwa rikorwa Mu kugena agaciro ku isoko k’imitungo itimukanwa, hakoreshwa uburyo bukurikira
i) iyo umutungo utimukanwa wahawe agaciro mu myaka itanu (5) ibanza kandi nta cyahindutse kigaragara mu nyubako no mu biyigize byatuma agaciro k’umutungo utimukanwa kazamuka cyangwa kagabanuka birenze makumyabiri ku ijana (20%), ako gaciro gafatwa nk’agaciro ku isoko. Muri icyo gihe, umusoreshwa agomba gushyikiriza urwego rusoresha icyemezo cy’igenagaciro kugira ngo rugisuzume;
ii) iyo umutungo utimukanwa waguzwe mu myaka itanu (5) ibanza ku isoko ryisanzuye kandi
nta cyahindutse kigaragara ku nyubako no ku bintu biyigize cyatuma agaciro k’umutungo
utimukanwa kiyongera cyangwa kagabanukaho ibirenze makumyabiri ku ijana (20%),
igiciro cy’ubuguzi gifatwa nk’agaciro ku isoko. Icyo gihe, umusoreshwa ashyikiriza urwego
rusoresha amasezerano y’ubugure ku mpamvu z’isuzuma;
iii) iyo agaciro kagenwe n’umusoreshwa ubwe ku mutungo we gakekwaho kuba munsi y’agakwiriye,
urwego rusoresha rukoresha irindi genagaciro. Iyo ikinyuranyo kiri hagati y’agaciro kagenwe
n’umusoreshwa n’akagenwe n’urwego rusoresha kirenze makumyabiri ku ijana (20%), agaciro
kavuye mu igenagaciro rihinyuza gafatwa nk’agaciro nyakuri kari ku isoko. Bitabaye ibyo,
hakoreshwa agaciro kavuye mu igenagaciro ryakozwe n’umusoreshwa ubwe.
Uwitonze Captone
568 total views, 238 views today

