Ibintu 4 bigomba kuvugururwa mu ikipe Amavubi

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’u  Rwanda Amavubi akubutse gikombe cya CHAN 2020 cyabereye mu  Cameroun, Amavubi yerekanye ko ashoboye .Kandi yarabyerekanye ubwo yatsindaga Togo, bigatuma itsindira kujya muri ¼ .

Mu gihe yiteguraga guhura na  Guinea “Syli Nationale”  kuri Stade Limbe, benshi  mu banyarwanda bari bayihanze amaso ko yakongera gukora ibitangaza  ariko byarangiye  Amavubi y’u Rwanda  atashye  kuko yatsinzwe igitego 1-0

Nyuma yo kugaruka , Amavubi akagirirwa icyizere cyo kwakirwa na Nyakubahwa perezida Paul Kagame , bamwe mu bakunzi bayo bavuze ko ikipe ikomeye .Ariko, ko igomba kongererwa  ingufu zo guhangana n’ibindi bikonyozi.

Rurangarwa , umufana ati:”Ni byo koko ikipe yacu Amavubi yerekanye ko ikomeye.Kugera  muri ¼ , nuko benshi mu bakinnyi b’Amavubi bakuze .Ngirango mwabonye ko andi makipe akinisha abana bato munsi y’Amavubi.Urugero Jacques Tuyisenge na Sugira n’abandi… Barakuze ,iyo baza kuba bato bari kugurwa n’amakipe yo hanze nk’abandi bakinanye, baturuka za Zimbabwe,Mari, Togo na Guenea.”

 Mu gihe umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, yaba yongerewe amasezerano cyangwa undi wundi wayihabwa hari ibyo yakongeramo.

Bamwe mu bafana baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo  bavuga ko bimwe mu byakongerwa mu Amavubi, icya mbere ni agahimbazamusyi ku bakinnyi.Icya kabiri gushaka abakinnyi nibura 3 bakomeye .Umwe nka rutahizamu udahusha nka Sugira cyangwa ufite ibigango kurusha Nshuti Savio.Hakenewe undi  utanga imipira(Mediateur-distributeur) nkuko Haruna  akina  na myugariro  wabigize umwuga.Bidashobotse  kubabona , abahari bahabwe  ingufu n’umwuka .Byumvikane ko umutoza yakwereka Sugira uko atsinda .Bisabwa kumugorora ibirenge bikareba mu izamu.Savio akongererwa ibiryo bitagira amavuta .Buri gitondo ukajya umuzamura Shyorongi cyangwa Norvege.

Icya gatatu , staff y’Amavubi igomba kutarusha amafaranga abakinnyi kandi ikagira discipline .Naho icya nyuma ni abanyamakuru bagomba gutanga amakuru batabogamye .

Uwitonze Captone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *