Rubavu-Cyanzarwe:Bamwe mu baturage bigomeka ku buyobozi bica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe , mu Karere ka Rubavu ntibavuga rumwe na Twizerimana Anastase  alias Kibonke uvuga ko yakubiswe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko ahubwo habayeho kwigomeka no gusuzugura inzego z’umutekano.

Umwe mu baturage ati:”Amakuru dufite nuko Kibonke ariwe nyine Twizerimana , inzego z’ubuyobozi zamusanze yikingiranye mu nzu, hamwe n’abandi  3 banywa inzoga.Ikivugwa hano nuko Kibonke yahanganye n’ubuyobozi, bumubaza impamvu yaparitse imodoka mu muhanda, nawe akabusuzugura.”

Uwo muturage akomeza avuga ko, hafi sa moya z’ijoro zirenga , imodoka ya gitifu w’Umurenge  irimo Chairman w’umuryango , Officer  ushinzwe ingabo n’undi banyuze ahantu  bareba uko amabwiriza yo kwirinda COvid-19, yubahirizwa .Basanga imodoka  yo mu bwoko bwa minibus iparitse mu muhanda kandi amasaha yo guhagarika ibikorwa no gutaha yageze.Biba ngombwa  ko , bagenzura niba iyo modoka idatwaye magendu  .Hirya gato muri boutique hari urusaku, biba ngombwa ko Magorore  Chaiman w’umuryango yinjiramo ngo arebe ibiri gukorwamo.

Ngo agezemo , yasanzemo abagabo batatu,nkuko twabyanditse hejuru banywa inzoga asuhuza Twizerimana Anastase  alias Kibonke kuko baziranye.Uyu Twizerimana Anastase  yari yasinze ,  afite agacupa ka martis kuzuyemo  inzoga.

Umwe mu baturage ati:”Byabaye ngomba ko Twizerimana Anastase , yitaba ubuyobozi ngo asobanure impamvu aparitse imodoka aho ngaho kandi bizwi ko itajya ihagera.Umusirikare wo rwego rwa officer  wari kumwe na Gitifu mu gucunga umutekano yatse Twizerimana Anastase ibyangombwa by’iyo modoka. Twizerimana Anastase  alias Kibonke yanga kubitanga, ngo si traffic-police.Bitabaje police isanzwe  biba ibyubusa,  nayo ayibera ibamba. Mu gihe uwo musirikare ari gufotora iyo modoka ngo atange repport, umushoferi akubita Officer( Lieutenant).Nibwo umusirkare ahamagaye gitifu ngo urabona uyu muginga ukubita umusirikare agasuzugura police wana.Bagiye kumushyira Chini ya ulinzi ngo bamukosore, gitifu aritambika.Abasirikare bati sha nuko ingabo z’u Rwanda twatojwe , dufite discipline,  tubungabunga umutekano w’abaturage bacu n’ahandi mu mahanga iyo  uba ubikoze abakongomani ngo wirebere.”

Twizerimana Anastase  yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, koko habayeho kutavuga rumwe n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Twizerimana Anastase  alias Kibonke ati:”Ni byo koko , kugeza ubu nta byangombwa by’imodoka mfite nabuze aho mbibariza.Sinari nasinze , kuko nari mvuye gutwara umuntu  mu Murenge wa Gisenyi, nyura mu Murenge wa Rubavu nkomeza mu Murenge wa Cyanzarwe.Mpageze mbona butike ifunguye , ninjiramo ngura amazi yo kunywa naho ibindi byo ntumbaze.”

Twabibutsa ko, Cyanzarwe ari umwe , mu Mirenge y’Akarere ka Rubavu ihana imbibi na Congo .Muri kiriya kibaya hakunze kumvikana abantu bahaca ku bwinshi  bagamije ibikorwa bibi ku Rwanda cyane abo mu nyeshyamba za FDLR n’abacoracora bakora magendu z’amabuye y’agaciro n’amabaro  y’imyenda.Niyo mpamvu, inzego z’ibanze  n’ingabo z’u Rwanda bahora bahacungira umutekano isaha ku isaha ngo hatagira umwanzi winjira.

Uwitonze Captone.

 

 

 

 750 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *