MissRwanda2021:Abeza babyiruka mu myaka yose

Umuhanzi Nkurunziza Francois  yaricaye ati: “Bavuga yuko abeza, babyiruka imyaka yose. Nyamara wowe hogoza, n’ubu ntabwo uragahinyuka “.

Nuko rero  tariki ya  6 Werurwe 2021, mu Intare Arena nibwo akanama Nkemurampaka  kagizwe na Michèlle Iradukunda wa RBA, Basile Uwimana nawe wa RBA, Carine Rusaro, Pamela Mudakikwa, katoranyije amahogoza y’ abakobwa 20 bagomba gukomeza mu mwiherero mu rwego rwo guhatanira ikamba rya nyampinga 2021, hakazavamo Miss umwe rukumbi.

Muri 37 Akanama nkemurampaka katoye abakobwa 18 gusa bakomeza kuko 2 bagize amajwi menshi bari baramaze kubona Pass yo kwerekeza muri 20 nk’uko byatangajwe ko abambere 2 bazahiga abanda mu majwi bo ntakabuza bazajya muri Boot Camp.

Imitima ya benshi yari iri kudiha bibaza niba bakomeza, ntawanga intsinzi n’uko yayibura, abakobwa bose biyerekanye bivuga amazina babazwa n’ibibazo bitandukanye, icyagendeweho mu gutanga amanota, Emma Claudine uyoboye Akanama nkemurampaka yavuze ko ari uburyo aba bakobwa bagaragara, intambuko, imivugire, kwigirira icyizere mu gusubiza ibyo babazwa.

Saakumi n’ebyiri Akanama nkemurampaka kari kamaze gutera, buri mukobwa akiyerekana, ni umuhango waciye kuri Youtube wa Miss Rwanda Official na KC2 TV. Abakobwa 2 muri bo nta mpungenge bari bafite,aribo Kabagema Laila uhagarariye Umujyi wa Kigali we ayoboye abandi mu majwi aho afite amajwi 207,021(SMS) na 33,353 (Online) na Ishimwe Sonia uhagarariye Uburengerazuba n’amajwi 177,844 na 31,000 (Online).

Nubwo hazatoranwamo inkumi imwe , twifurije abandi gukomeza gufasha barumuna babo kutera mu kirenge nk’icyabo.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *