Ba Minisitiri b’Intebe 2 basimburanye kuri uwo mwanya Hon.Dr.Rwigema na Hon. Makuza bahungiye muri Mille Collines bagize icyo bavuga ku byo Rusesabagina avuga

Hon. Makuza Bernard, ni umwe mu bari bahungiye muri Hôtel des Milles Collines, yasobanuye incuro nyinshi uko Paul Rusesabagina yitwaraga ubwo bari bararahungiye muri Mille Colline.
Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, Hon Makuza Bernard yavuze ko nta butwari bwa Paul Rusesabagina ahubwo ko ari umuntu uhumurirwa ahari amafaranga.

Yagize ati”: Umunsi ku munsi ni umuntu wagiranaga imishyikirano myinshi ubona buri gihe ahorana na bariya bayoboraga ingabo, ariko ikingenzi cyane ni ukuntu yahozaga ku nkeke bariya bari bahungiye muri Milles Collines kuko kuri we ntiyabifataga nko guhunga ahubwo yabifataga nk’uburyo bwo kubona amafaranga kuko hari nabayamuhaye ndetse abandi bagenda bamusinyira impapuro zo kwemera kuzishyura”.

Hon.Dr .Odette Nyiramirimo nawe wari muri iyo hotel , yakunze gutanga ubuhamya kuri Rusesabagina avuga ko uwo muhirika , yarokoye abari bafite amafaranga.Muri rusange utari wifite ngo yishyure aho aryama yahuraga n’akaga kandi nabwo ngo mu cyumba kimwe habagamo nk’abantu hafi 30 .Muri icyo gihe cy’amage , mu gihe abari muri Mille Collines bari mu kaga bategereje gupfa no kukira Rusesabagina we, yabaga yicururiza .Ngo iyo MINUAR na Croix Rouge batagoboka bari kwicwa n’inzara.

Ati “Abari bafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe niko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n’agasheki mu mufuka, nagasinyeho k’amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines.”
Hon. Dr Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Uburezi mu 1994, nyuma akaza no kuba Minisitiri w’Intebe, kuri ubu akaba ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA)avuga ko yatunguwe n’imvugo ya Rusesabagina yihakana ubunyarwanda.

Hon. Dr Rwigema ati:” Rusesabagina ndamuzi neza twarabyirukanye , imiryango yacu iraziranye yewe, abagore bacu n’abana bacu baraziranye.Ikindi tuvuka hamwe .Avuka ku mbibi z’icyahoze ari Murama nanjye nkavuga ku mbibi za Kigoma .Tugenekereje ni nkuko umwe yaba ari hariya ku Gishushu, kuri Convention Center undi ari CND. Urabona ko byose biteganye uretse umuhanda wa kaburimbo ucamo.”

Hon.Dr.Rwigema avuga ko  nta  mbaraga cyangwa ubutwari  bwa Rusesabagina bwo kurokora abahigwaga  bari bahungiye muri hotel de Mille Collines .

Hon. Dr Pierre-Célestin Rwigema  ati:”Erega uretse kwiyitirira ko yarokoye abantu bari muri  hotel de Mille Collines , Rusesabagina nta mbaraga yari afite zo gutabara abantu  barimo .Mu gihe urugamba rw’ingabo zari APR , rwo kubohoza igihugu rwari ruri hafi kurangira .Kuri Stade Amahoro hari imishyikirano , maze ingabo zari APR, zivuga ko nihagira umuntu upfira muri  hotel de Mille Collines nta muntu numwe usohoka  muri stade  . Byabaye ngombwa ko uburinzi bwari Mille Collines   bushyiramo ingufu kugirango hatagira Interahamwe zinjiramo ngo zice abantu.Nyuma muri 2004,  Rusesabagina  nk’umuntu uzi gushaka amafaranga  yakoze filime  maze abazungu baramwegera baramushuka bagamije kumucuruza. Amaze kuyabona  atangiye kugoreka amateka .

Hon.Dr.Rwigema ati “Iriya filime isohoka muri Hollywood, nari mpari kuko nabaga muri Amerika, uko yari yabikinnye y’uko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, n’u Rwanda rwari kumuha umudari w’igihango.Ahubwo yumviye bagenzi be baba hanze barwanya leta bamubwira bati uri gucuruza ubwicanyi ko abahutu bishe abatutsi sha, kandi n’abatutsi barishe abahutu abigira jenoside ebyiri. Byaje kuba agahomamunwa ubwo yifuzizaga umwaka mushya ingabo za FLN, zihungabanya umutekano w’ u Rwanda , avuga discours zishima uwo mutwe ko zihagaze neza ngo zikomeze rihangane kuko umwanzi ntaho yagiye , ari wa wundi kuva muri 1990.

Hon.Dr.Rwigema akomeza avuga ati:”Rusesabagina amaze kuvuga ariya magambo, naramubwiye ngo ibyo uvuga ni amadorali akuri mu mufuko sha! Amateka azabikubaza kuko ntabwo aribyo kandi bizakugiraho ingaruka .“

Niba mu by’ukuri Rusesabagina ari intwari yarokoye Abatutsi nk’uko abivuga, ni gute kurundi ruhande yagiye azenguruka hirya no hino ahakana iyo Jenoside yashyize mu kaga ubuzima bw’abo avuga ko yarokoye? Ikindi ni gute umuntu uvuga ko yarokoye Abatutsi muri Jenoside ahindukira agakorana n’imitwe irwanya u Rwanda nka MCRD washinze umutwe w’iterabwoba  FLN, uhungabanya umutekano w’u Rwanda?
Twabibutsa ko Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga umutwe w’iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi…

Uwitonze Captone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *