Niyomungere Constantin ni umuvugabutumwa cyangwa ni umunyapolitiki

Nyuma y’aho urukiko rwanzuye  ko Pasiteri Niyomungere Constantin wazanye mu ndege imwe na Rusesabagina akaba ari na we “wamugejeje i Kigali” atanga amakuru.Bamwe mu bakurikirana ibijyanye n’ivugabutumwa bibaza niba ari umuvugabutumwa cyangwa umunyapolitiki. Ariko ngo  nta gitangaza kirimo  kuko  ngo na  André Perraudin yakinaga politiki yihise mu ikanzu ya gipadiri.

Ngo Constantin yamenyane na Rusesabagina Paul muri 2017, aza kumubwira ko ashaka ko yazamufasha kugera mu nzego zo hejuru i Burundi.Mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2020, Pasiteri Niyomungere ari muri Kenya ngo yaje guhamagarwa na Paul Rusesabagina, amubwira ko ashaka kujya i Burundi kureba ingabo ze kuko aho zari muri Repubulika ya Congo Kinshasa zafashwe abandi baricwa.

Uyu Pasiteri ngo yaje kubibwira RIB (uwitwa Michel) amubwira gahunda ya Rusesabagina, undi amubwira ko bazajyana i Burundi.

Pasiteri Niyomungere avuga ko yibazaga uko azajya i Burundi ajyanye na Rusesabagina, akibuka agahinda yatewe n’abana babaye imfubyi muri we ahitamo gutekereza uko azamuzana mu Rwanda.

Avuga ko “Yararaga asenga ngo Imana izamufashe kugeza Rusesabagina i Kigali”, uyu mugabo avuga ko umutima we wari uhagaze kuko ‘Rusesabagina yamutengushye’.

Rusesabagina ngo yishyuye indege izamuvana muri US ikamujyeza Dubai kuko ibyo kujya mu gihugu cy’Uburayi Rusesabagina yari afite ubwoba.

Pasiteri yamaze iminsi ibiri i Dubai, ni we wakiriye Paul Rusesbagina, ndetse ngo bagenda baganira ariko hari umugambi aziranyeho n’inzego z’Ubushinjacyaha z’u Rwanda.

Nyuma yo kurangiza imirimo yose y’ikibuga cy’indege, Rusesabagina yuriye indege azi ko ajya i Burundi.

Ati “Icyo nakoze, n’umutima wanjye wose nicyaba cyose numva naratuye umutwaro.”

Uyu Mupasiteri ngo yakomeje kurangaza Rusesabagina, aba abajije umukobwa ati “kujya i Bujumbura uvuye aha ni amasaha aya n’aya”

Umukobwa avuga amakuru arenze ayo Rusesabagina akeneye, amubwira buri gihe bifata kuva Dubai ujya ahantu hanyuranye. Indege yari yafashwe nijoro, ubwo Pasiteri yasabye abo mu ndege kuzimya amatara. Pasiteri ngo ntiyasinziriye mu gihe Rusesabagina yari yashyizweyo.

Bakigera hasi haje abagabo babiri, harimo na Michel, ubwo buri wese ajya mu modoka ye Paul Rusesabagina yerekwa inyandiko zo kumufata.Aha niho duherukanira na Paul!

Pasiteri Niyomungere avuga ko mu biganiro yagiranye na Paul Rusesabagina nta nahamwe bavuze iby’Imana. Yavuze ko Rusesabagina atigeze aba umuyoboke w’itorero rye.

Yabajije uwishyuye indege, Pasiteri Niyomungere avuga ko atazi uwayishyuye byabazwa ‘Michel’ ukora muri RIB.Iby’uko indege ihari ngo yabimenye abibwiwe na ‘Michel’ wo muri RIB. Gupanga kumugeza i Kigali ngo byafashe nk’ukwezi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *