Karongi:Nyuma koperative KOPAKAMA , hari izindi koperative 5 zigomba gukurikiranwa mu maguru mashya.
Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ngo nyuma ya koperative Kopakama, ngo barasaba ubufatanye na RCA, gukurikiranira bugufi andi makoperative yagiye avugwaho uburiganya.
Ayo makoperative ni aya :Hari COOTOPROCO- GIHANGO ni Koperative y’abakozi b’Akarere. Rwiyemezamirimo yahawe isoko ryo kubaka inzu y’igorofa muri ”centre Congo Nil”.
Rwiyemezamirimo ayita itarangiye.Byabaye ngombwa ko hitabazwa ubutabera ikibazo kikaba kiri mu Nkiko. Nubwo rwiyemezamirimo yakomeje kugorana ariko amaze gusubiza agera kuri 16’000’000 Frw gusa .
Muri CODECAM MUSASA havugwamo ibibazo .Bamwe mu bayobozi bayo ntibajya baza mu nama zateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere , bahora bihishahisha ngo batabazwa ibibera muri iyo koperative .Iyi koperative yarafashe inguzanyo ku bufatanye na BDF, ariko icungwa nabi bituma koperative ihagarara.Bikaba byarateje igihombo gikabije n’ubukene mu banyamuryango bayo.
Hari kandi na Koperative KORANEZA-KIGEYO, bamwe mu banyamuryango bayo batangaza ko ifite ibibazo by’imicungire mibi.Ntibavuga rumwe , buri wese akurura yishyira. Nkuko bitangazwa ngo tariki ya 30/1/2019, Ubuyobozi bw’Akarere bwagerageje guhuza abanyamuryango maze Komite Ngenzuzi ihabwa icyumweru cyo gukora ubugenzuzi.Bukeya bwaho tariki ya 1/03/2019 , ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwasubiyeyo buri kumwe na RCA, hafatwa Imyanzuro ko baba bahagaze by’agateganyo.
UCOOPE KIGEYO Ni ”Union” y’abarobyi, havugwamo imicungire mibi y’umutungo. RCA ikaba iri mo gukurikirana iki kibazo; kandi na Komite Nyobozi zaravuguruwe.
Naho muri KOAIMU SURE MUSHUBATI, bubatse uruganda rwa kawuga muri 2016 ku nkunga ya world vision, ariko habuze transformer y’umuriro. Muri budget y’Akarere hakaba hateganyijwe kunyuza umuriro ku nyubako y’uruganda.
Uwitonze Captone
1,593 total views, 1 views today